Kaminuza ya Coventry igiye gufungura ishami mu Rwanda

Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza igiye gufungura ishami rishya mu Rwanda, kugira ngo ishyigikire umubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no gufasha kwagura ibikorwa byayo ku isi.

Ishami ry'iyo kaminuza rizaba riri mu nyubako ya Kigali Heights
Ishami ry’iyo kaminuza rizaba riri mu nyubako ya Kigali Heights

Iryo shami rizafungurwa i Kigali rizahurirana n’inama ya y’Abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Gufungura ishami mu Rwanda ni imwe muri gahunda ya kaminuza ya Coventry yo guteza imbere umuyoboro urambye wibiro byinshi byo hanze.

Icyifuzo ni ukuba hafi y’abafatanyabikorwa bayo mu turere tw’ibanze, kandi ibi bije bikurikira intsinzi y’amashami ari muri Singapore n’i Dubai.

Ikindi kandi kigamijwe ni uguha amashyirahamwe n’abantu ku isi yose amahirwe yo kubona akarere mu bumenyi bugenda bwiyongera m’ubushakashatsi n’ubucuruzi biri mu bice byose bigize itsinda rya kaminuza ya Coventry.

Intego y’iyo kaminuza ni ukugeza ku bigo n’abantu ku giti cyabo amasomo, guteza imbere imishinga n’udushya mu karere kose iherereyemo, binyuze mu guteza imbere umubano na za ambasade, inzego za Leta, ibigo by’ubushakashatsi, kaminuza n’ibigo byigenga.

Ishami rigiye gufungurirwa mu Rwanda mu mujyi wa Kigali rizaba riri mu nyubako ya Kigali Heights, ahari ibikorwa by’iterambere hafi y’inyubako ya Kigali Convention Centre.

Umuyobozi wungirije ushinzwe kwagura ibikorwa n’amashami ya kaminuza ya Coventry, prof John Latham CBE, avuga ko ashima intambwe imaze guterwa mu kwagura ibikorwa byayo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ati “Nishimiye intambwe tumaze gutera mu gushinga no kumenyekanisha imirimo yacu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara”.

Yongeraho ati “Amashami yose ahuza u Bwongereza n’uburezi mpuzamahanga kandi azongera ubushobozi bwo kwaguka k’umugabane wa Afurika, umaze kwaguka cyane cyane ukagira urubyiruko ndetse n’ubukungu bifasha mu kuzamuka k’ubukungu bw’isi”.

Avuga kandi ko Afurika izafatira urugero ku byagezweho mu ishami riherereye muri Singapuru na Dubai mu rwego rwo kugera ku ntego zayo zo kuba kaminuza mpuzamahanga itanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi ushinzwe amasoko mu ishami ry’Ubwongereza rishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga i Kigali, John Uwayezu, avuga ko ashimishijwe no kuba iyo kaminuza iri kwagurira ibikorwa byayo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yongeraho kandi ko ibyo bihuye na gahunda ya DIT igamije ibikorwa byo kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

Ati “Iri ishami rizihutisha iterambere ry’umuntu ku giti cye. Ishoramari mu bumenyi buri gihe ritanga inyungu nziza iyo rijyanye no kuzamuka k’ubukungu n’umusaruro, ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ubushake bukomeye bwo gushora imari mu baturage bayo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka