Senateri Lindsey Graham yitabye Imana
Lindsey Graham, umwe mu basenateri b’Abarepubulikani bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana afite imyaka 71 azize uburwayi bwaje butunguranye kandi bwamufashe igihe gito, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Graham yari amaze igihe kirekire ahagarariye Leta ya South Carolina mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Senate) kuva mu mwaka wa 2003. Yari azwi cyane mu bya politiki, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano, politiki mpuzamahanga ndetse n’imikoranire hagati y’impande zitandukanye.
Yari kandi umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda mu Nteko ya Amerika. Mu gihe cyose yamaze muri politiki, yakomeje gushyigikira umubano mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, anashyigikira gahunda zigamije guteza imbere umutekano n’iterambere ry’igihugu.
By’umwihariko mu Ukuboza 2025, ubwo Perezida Kagame yari muri Leta Zunze Ubumwe za za yagiranye ibiganiro n’abagize Inteko ya Amerika baganiriye ku gukomeza ubufatanye binyuze muri gahunda z’ingenzi zituma amahoro arambye n’iterambere biboneka.
Icyo gihe Perezida Kagame yahuye na Senateri wari umaze imyaka 23 ahagarariye Leta ya South Carolina mu Nteko ya Amerika, Lindsey Olin Graham.
Perezida Kagame na Senateri Graham baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu nzego z’ingenzi zirimo kurengera ibidukikije, umutekano n’ubukungu.
Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu rwego rwa politiki muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|