Ku wa Kane twavuganye ameze neza -Umujyanama w’umukinnyi wa Afurika y’Epfo witabye Imana

Umujyanama w’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Jayden Adams wakinaga hagati mu kibuga witabye Imana nyuma y’iminsi micye avuye mu Gikombe cy’Isi 2026, Brendine Johnson yavuze ko ku wa Kane w’iki cyumweru bavuganye ameze neza nta kibazo afite.

Amakuru y’urupfu rwa Jayden Adams w’imyaka 25 wanakiniraga Mamelodi Sundowns, wakinnye imikino itatu yose y’amatsinda mu Gikombe cy’Isi 2026 anabanje mu kibuga, yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu ndetse anemezwa n’inzego zitandukanye zirimo na Brendine Johnson wari umujyanama we akaba n’umuvugizi w’umuryango.

Yagize ati" Nababwira ko yitabye Imana.Kuri ubu ibintu biracyari bishya. Umuryango ntabwo wifuza kuba wavugishwa ubu, nta muntu bashobora gusubiza kuko iri tabarabuka ryashenguye buri wese."

Brendine Johnson yakomeje avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru yaganiriye na Jayden Adams ameze neza cyane, asaba ko umuryango wakubahwa kuko ari ibintu bitari byitezwe.

Ati" Ku wa Kane naganiriye byihariye na Jayden Adams, kandi umuhungu yari ameze neza cyane, yishimiye kugaruka(Ava mu Gikombe cy’Isi 2026) kandi yiteguye gukomeza nyuma yacyo. Kuri ubu nta magambo yo kuvuga mfite, ariko turasaba ko ubuzima bwite bw’umuryango bwubahwa."

Polisi ya Afurika y’Epfo yavuze ko yatangije iperereza ku cyaba cyateye urupfu rwa Jayden Adams, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Gayton McKenzie we asaba abantu kwirinda ibihuha biturutse ahariho hose, mu gihe bivugwa ko Adams yaba yiyahuye kuko yasanzwe mu bwogero.

Yagize iti "Icyateye urupfu rwa Jayden ntabwo cyari cyemezwa, kandi ndifuza gusaba itangazamakuru n’abantu muri rusange kwirinda ibiri kuvugwa mu umuryango na Mamelodi Sundowns nabo bahabwa umwanya bakeneye muri ibi bihe bitoroshye. Amakuru ya nyayo azatangazwa n’abo bireba."

Jayden Adams yakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns kuva mu 2020 aho yabigezemo avuye muri Stellenbosch mu gihe yitabye Imana akiniye Afurika y’Epfo imikino icyenda kuva mu 2024 aho yatsinzemo igitego kimwe.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka