Amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yatangiye isubiramo ry’amasomo ritegura abanyeshuri kuzakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021, nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC).
Polisi muri Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’iminsi mike habaye amatora atemerwa n’abatavuga rumwe n’ishyaka Chama cha Mapinduzi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 yavuze ko we ubwe yishyize mu kato nyuma y’uko ahuye n’umuntu waje gusangwamo Covid-19.
Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba, uzwiho kugira akabari gacururizwamo inyama z’ingurube ziteguye neza bita Akabenzi, yaraye apfuye.
Nyuma y’ibyumweru bitatu Amavubi atangiye imyitozo, abakinnyi b’ikipe ya APR FC nabo basanze abandi mu mwiherero, aho bagomba no guhita batangira imyitozo
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, buratangaza ko abanyeshuri baryigamo bari baragiye mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagarutse bagasanga ibikoresho basize byarangijwe n’umugezi wa Sebeya winjiye mu mashuri ukangiza ibyo usanzemo mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Abayobozi b’uturere twa Rusizi na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyatumye ahanini batesa neza imihigo ya 2019-2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho abandi 42 mu bari barwaye bakaba bakize.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko abantu bahisha amakuru kimwe n’abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.
Mu rwego rwo kuguma kuba ku isonga mu baraperi bo nu Rwanda, umuhanzi Jay Polly aratangaza ko agiye kubaka studio ya mbere muri iki gihugu izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) ndetse n’iz’amajwi (audio).
Raporo y’isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byaranze umwaka 2019-2020 mu Karere ka Nyamagabe, igaragaza ko gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ ndetse n’amatsinda ya ‘Mvura Nkuvure’, byatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu gihe ababyeyi bemeza ko bamaze gutera intambwe yo kugaragaza abagabo basambanya abangavu banabatera inda, bavuga ko barambiwe no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje guhishira abagabo batera abana babo inda.
Kuzungura ni uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye. Guhera ku munsi izungura ryatangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’irage cyangwa ku bw’itegeko yitwa umuzungura iyo abyemeye.
Ukwezi k’Ukwakira 1990, kwasigiye benshi ibikomere, ariko kunaba intangiriro yo kubohora u Rwanda, ubwo Inkotanyi zagabaga igitero cyo ku itariki 01 Ukwakira.
Kuva aho Covid-19 yadukiye ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ntabwo kubyara cyangwa se kuvuka byahagaze. Ababyeyi barabyaye kandi basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Mu ngamba basabwa kubahiriza harimo n’iyo kwambara agapfukamunwa. Ese iyi ngamba yoroheye ababyeyi cyangwa yarabagoye?
Mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubona indimu cyangwa izindi mbuto zijya kumera nk’amacunga bita ‘mandarine’, ni ibintu bigoye kuko usanga ku bitanda bicururizwaho imbuto, hari izindi mbuto zitandukanye, ariko izo zo ntiziboneka.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, ku cyicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba Moto y’umumotari.
Ikipe ya APR VC y’abagabo yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu itagitwara, nyuma yo gutsinda UTB VC y’abagabo amaseti atatu kuri abiri, naho UTB VC mu bagore yakinaga umwaka wayo wa kabiri yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda APR W VC amaseti atatu kuri mwe.
Abatuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babonye video kuri Kigali Today (KT TV), igaragaza uwitwa Mariane Mamashenge warokokeye mu mirambo i Ntarama mu Karere ka Bugesera, biyemeza kumugabira inka.
Mu rugamba rwo gushaka igisubizo kirambye mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu ngeri zitandukanye. Ubwo bari bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe yaberaga mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose n’utugari twose tugize akarere (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batatu bashya banduye COVID-19, naho undi umwe mu bari barwaye akaba yakize.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe (…)
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”, Patrick Kurumvune wari uhagarariye urubyiruko yagaragaje ko nubwo ibihe bitari byoroshye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu munsi hari aho urubyiruko rugeze.
Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’amanota 84% gakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana nka dutatu twa mbere mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi ari two twa nyuma.
Abagore bo mu Karere ka Huye baravuga ko bagiye kurushaho kuganiriza abana kugira ngo babasobanurire ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo barusheho gukomeza kubaka umuryango muzima.
Sosiyete y’Abarabu ikomoka muri Quatar, yitwa ‘Almaha for industry Co Ltd’, yatangiye gukora Firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda, bikaba byitezweho kuzagabanya ibiciro ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko bitumizwa mu mahanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko urwibutso rurimo kubakwa i Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi.
Abakene batuye i Ngeri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion, uyu muryango wabahaye inka batangira kwibona bavuye mu bukene, abandi batangira kubona ingo zabo zasusurutse.
Ubwo yari ari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, umuhanzi Muchoma Mucomani apfukamye azamuye amaboko asaba imbabazi abantu bababajwe no kuba mu ndirimbo ye ‘Ni Ikibazo’ yaragaragaye ashwanyaguza Bibiriya, akayitwika akanayihamba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (Rwanda Social Security Board -RSSB), kiratangaza ko kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwitabire bwo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) umwaka wa 2020/2021, ku rwego rw’igihugu bwari bugeze ku ijanisha rya 81.1%.
Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri Rayon Sports, hagarutswe ku biganiro n’abaterankunga ndetse n’ibikombe Rayon Sports imaze gukusanya kugeza ubu.
Mu dusantere tw’Imirenge ya Kinazi, Rusatira na Ruhashya, mu Karere ka Huye, abaturage n’abayobozi babyutse bishimira umwanya wa kabiri akarere kabo kagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.
Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yasabye urubyiruko gutinyuka rukamagana ikibi cyashaka kurushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kabone n’aho cyaba kivuzwe n’umuntu mukuru cyangwa se uwo bafitanye isano.
Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda haba mu bagabo no mu bagabo.
Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Perezida John Pombe Magufuli wo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu, n’amajwi 84%.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda, ariko iyo itarinzwe indwara n’ibyonnyi bikunze kuyibasira ntitanga umusaruro mwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abakozi barindwi bahagaritswe n’inzego z’ubutabera kubera uburangare no kunyereza ibikoresho mu bikorwa byo kubaka amashuri azigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka wa 2020-2021.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE), basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kubakorera ubuvugizi bagakurirwaho ikiguzi kuri visa nk’uko Qatar ibikora ku Banyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 mu Rwanda habonetse abantu baatu bashya banduye COVID-19, naho abandi 27 mu bari barwaye bakaba bakize.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA), tariki ya 29/10/2020, batangije ku mugaragaro ikigega cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko yazahajwe (…)
Hari ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 1946, mu misa yabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo,Umwami Mutara III Rudahigwa yigira imbere y’isakaramentu ritagatifu, avuga isengesho.
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.