Imbuto z’igiti cya Moringa zakumira indwara z’umutima (ubushakashatsi)

Igiti cya Moringa kivugwaho ibyiza bitandukanye kuko gikoreshwa mu buryo bwinshi. Hari abarya ibibabi byacyo nk’imboga, abandi bakarya imbuto zacyo nk’umuti, n’ibindi.

Amavuta akorwa mu giti cya Moringa azwiho kuba arinda uruhu cyane cyane urwo mu maso gusaza imburagihe, akanarwongerera ubwiza.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abahanga mu by’ibimera, bwagaragaje ko kurya imbuto za Moringa ku buryo buhoraho bigirira umuntu akamaro gatandukanye harimo kumurinda kurwaragurika kuko byongera ubudahangarwa bw’umubiri, kuko zikungahaye cyane kuri Vitamine C.

Kuba Imbuto za Moringa zikungahaye cyane ku butare bwa Zinc, ngo zituma isukari yo mu maraso iguma ku rugero rukwiriye bikarinda umuntu kuba yarwara diyabete.

Izo mbuto kandi zifasha mu kugabanya ibinure bibi bya ‘cholestérol’ mu mubiri ndetse zikarinda ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ukabije, kandi umuvuduko w’amaraso ukabije ngo utera indwara z’umutima zitandukanye, zikaba zanatera ikibazo cyo guturika imitsi yo mu bwonko.

Imbuto za Moringa zigira uruhare mu mikorere myiza y’inzira y’igogora kuko kuko zikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’.

Imbuto za Moringa kandi zifashishwa mu gutakaza ibiro ku bantu babyifuza, kuko zifasha mu kugabanya ibinure cyane cyane ibyitsindagira ku nda, bikaba byanarinda umuntu kwiyongera ibiro ku buryo bwihuse.

Vitamine A na C n’ubutare bwa Zinc, biboneka mu mbuto za Moringa bituma amaraso atembera neza mu ruhu rumeraho umusatsi, bigatuma umusatsi umera neza ukanakomera.

Uko barya imbuto za Moringa

Ni ugufata akabuto ka Moringa, ubundi kajya gusa n’akirabura, ukakamena ukarya akandi kaba karimo imbere gasa n’umweru.

Umuntu uriye Moringa bwa mbere, yumva itamuryoheye cyane, ariko uko agenda ayimenyera akumva iryoshye. Umuntu ashobora kurya imbuto icumi za Moringa ku munsi, ariko ibyiza ni ugutangira umuntu arya akabuto kamwe ka Moringa, akagenda yongera umubare uko iminsi igenda nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.moringasiam.com.

Imbuto za Moringa kandi zirwanya umunaniro ukabije, zongerera umuntu imbaraga. Mu kurinda ibinure bibi mu mubiri, izo mbuto zinatuma umutima ugira imikorere myiza, zikawurinda indwara zitandukanye.

Imbuto za Moringa kandi ngo zongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, zigatuma utunyangingo tw’imyororokere tugira ubuzima bwiza, nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://fashionistaparis.com/fr

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka