Bizera ko ababo bishwe muri Jenoside Imana yabakiriye

Hari abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karereka Huye, batekereza ko imibabaro Abatutsi bishwe banyuzemo yabaye impongano z’ibyaha byabo, bityo Imana ikaba yarabakiriye.

Ibi byagarutsweho n’itsinda ry’abaje kwibuka ababo ku wa 29 Mata 2021, bari bahuriye muri rusange ku kwemera gushingiye kuri Kiliziya Gatolika. Ryari itsinda ry’abantu bakeya, kuko kwibuka byakozwe n’abantu bakeya bagiye baza mu bihe binyuranye.

Spéciose Murebwayire, umwe mu bari bagize iri tsinda, yari yaje kunamira musaza we n’umugore we hamwe n’abana babo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma.

Yagize ati “Turazirikana inzira y’umusaraba batangiranye n’ukwezi kwa kane bakayisoza ku itariki 23 Gicurasi 2021. Mu by’ukuri iyi nzira y’umusaraba nyibonamo iyo Yezu yakoze ahongerera ibyaha byacu, kandi nemera ko iyo nzira y’umusaraba yahongereye ibyaha byabo, umwenda bari bafitiye ubutabera bw’Imana ikaba yarawukuyeho. Nemera ko roho zabo zageze mu ijuru.”

Undi mubyeyi na we ati “Ububabare bagize, urupfu bapfuye, wumva niba hari n’uwari ufite icyaha Imana yaragihanaguye. Kuko iriya mibabaro yabaye impongano z’ibyaha byabo.”

Nk’abasigaye kandi, bibukiranyije ko bafite inshingano yo gusoza ikivi cy’ibyiza abishwe batabashije kusa.

Umwe yagize ati “Niba Imana yarahisemo ko dusigara turi agasigisigi, ni ukuvuga ko tugomba kuba urumuri. Dukomeze urwo rumuri rwere rero, tumurikira abo twabyaye n’abatarabonye iryo shyano.”

Undi na we ati “Twebwe icyo tugomba gukora ni ukureba ibyiza byabarangaga, natwe tukabigenderaho, kugira ngo tuzabashe gusoza ikivi batabashije kusa.”

Norbert Mbabazi ukuriye Ibuka mu Murenge wa Ngoma, na we avuga ko akurikije imibabaro Abatutsi baciyemo, bagiye bicwa bamaze kwishyira mu biganza by’Imana, bityo akaba na we atekereza adashidikanya ko Imana yabakiriye.

Agira ati “Urebye umubabaro n’agahinda abantu bagize mbere y‘uko bavanwa muri ubu buzima, Imana yo mu ijuru itwumve, izababarire n’ibyaha byabo haramutse hari ubifite. Ariko sintekereza ko hari n’uwabijyanye, kuko mu kwicwa bagiye bahamagara Imana, buri wese asaba umuremyi we kumwakira.”

Mbabazi anasobanura ko mu mujyi wa Butare hari Abatutsi bari baraturutse cyane cyane ku Gikongoro, ubu ni muri Nyamagabe na Nyaruguru, bagahungira ku ishuri ribanza rya Matyazo no ku kigo nderabuzima cyaho ndetse no kuri paruwasi ya Ngoma, no ku biro bya perefegitura ya Butare no muri GSOB.

Guhera mu mugoroba wo ku itariki ya 28 ni bwo batangiye kwicwa, hanyuma babica no ku ya 29 ndetse no ku ya 30.

Urebye ngo batangiye kuhahungira ku itariki ya 7 n’iya munani, kuko perefe wa Butare, wari Umututsi, we yari yabujije iby’ubwicanyi. Ibi byatumye hari n’abahageze batekereza gukomeza guhungira i Burundi ariko ntibajyeyo, kuko bibwiraga ko i Butare ari amahoro, nuko biza kurangira bahabiciye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka