Ukekwaho iterabwoba arasaba gusubizwa mu buzima busanzwe cyangwa akaburanira mu nkiko za gisirikare

Nizeyimana Marc uvuga ko yafashwe ari mu mutwe wa FLN ari Cornel, yasabye urukiko ko yaburanishwa n’inkiko za gisirikare cyangwa akajyanwa mu ngando agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorwa ku bandi bacengezi.

Marc Nizeyimana (uri kuri micro)
Marc Nizeyimana (uri kuri micro)

Yabisabye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mata 2021, ubwo yireguraga ku byaha icyenda ubushinjacyaha bumurega.

Avuga ko yahungiye Congo mu mwaka wa 1994 mu nkambi ya Ndera muri Kivu y’Amajyepfo, umwaka wa 1996 ngo hatutumba intambara muri Congo ngo abasore bajyanwe guhabwa amahugurwa ya gisirikare abinjiza mu ngabo za FAZ (Force Armée Zairoise), ahava akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare i Tingitingi.

Amasomo ngo yayasoje muri Werurwe 1997, ahava yerekeza Congo Brazaville mu nkambi ya Lilanga muri Perefegitura ya Likuwala.

Aha naho ngo baje kubumvisha ko bajya mu ngabo za Congo-Kinshasa banemererwa ko iwiyemeza wese ajyaza ahabwa amadolari 100 arabyemera kubera ubuzima bwo mu nkambi buba butoroshye.

Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 1998 yagiye ku rugamba mu ntara ya Katanga ndetse Joseph Kabila abizeza ko bazakomeza kuba abasirikare mu ngabo za Congo (FAC) Force Armée Congolais ndetse bahabwa n’amakarita y’igisirikare.

Avuga ko 1999 muri Gashyantare yahawe buruse ajya kwiga muri kaminuza ya Lubumbashi nk’umusirikare wa FAC.

Avuga ko mu mwaka wa 2002 bakuwe mu gisirikare cya Congo we na bagenzi bakomereza muri FDLR-FOCA ariko Congo ikajya ibakoresha mu ntambara barwanaga n’imitwe itandukanye nk’abacanshuro.

Aha atemeranya n’ubushinjacyaha bwavuze ko yabaye mu mutwe utemewe wa FDLR mu mwaka wa 2000 ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bawo kuko ngo icyo gihe yari umusirikare wa Congo ndetse yarazamurwaga mu mapeti nk’uko bisanzwe bigenda mu gisirikare kandi yari akiri umusirikare muto atafataga ibyemezo.

Nizeyimana Marc yibaza impamvu hatubahirizwa iteka rya Minisitiri ryo mu mwaka wa 2002, riteganya ko uko abavuye mu bucengezi bakirwa ritubahirizwa cyangwa akaburanishirizwa mu nkiko za gisirikare.

Ati “Jye kuva nagezwa mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2020 sinigeze nihishira ko ntabaye umusirikare, byose byose nabibwiye inzego z’iperereza nkaba rero nibaza niba hari ririya teka rivuga ko abavuye mu bucengezi ko batajya imbere y’ubucamanza usibye abakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasira inyoko-muntu ndetse n’iby’intambara ko aribo bajyanwa mu nkiko, kuki jye ntajyanwa i Mutobo nkasubizwa mu buzima busanzwe?”

Nizeyimana Marc avuga kandi ko mugihe hari ibyaha akekwaho akwiye kuburanira mu nkiko za gisirikare kuko arizo zumva ururimi rwa gisirikare.

Agira ati “Nko mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha bambaza usanga amagambo ya gisirikare avangwavangwa kuburyo bandika ibyo ntavuze kuburyo iby’igisirikare, abasirikare aribo baba babyumva byoroshye kuko bo wasangaga banyandikiye ibyo ntavuze.”

Avuga ko adahakana kutaba mu mutwe utemewe na Leta y’u Rwanda ko ahubwo kuwujyamo yabitewe n’impamvu zitamuturutseho zirimo ubuzima bwo mu nkambi no kwirukanwa mu gisirikare cya Congo.

Kuba muri uyu mutwe w’iterabwoba yemera ko yawubayemo ariko ngo nta gikorwa cy’iterabwoba yakoze ku butaka bw’u Rwanda cyangwa ubwa Congo.

Ikindi ni uko ngo atigeze atanga amabwiriza yo gukora ibyo bikorwa by’iterabwoba dore ko ngo yanabimenye ageze mu Rwanda mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Nizeyimana Marc yanahishuye ko Laurent Desiré Kabila bamufasha mu ntambara ngo yabizezaga ko azabafasha nawe bakagaruka mu Rwanda binyuze mu ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka