Musanze: Bakora imyambaro n’imitako mu bwoya bw’intama n’inkwavu

Abagore bagize Koperative yitwa “Umuzabibu Mwiza” biyeguriye ububoshyi bw’imyenda n’imitako, bakoresheje ubudodo buva mu bwoya bw’intama n’inkwavu batunganya. Uyu mwuga ngo watumye bava mu bwigunge no gusabiriza, imibereho irushaho kuba myiza.

Abagore bari gutunganya ubwoya bw'intama n'inkwavu buvamo ubudodo babohesha
Abagore bari gutunganya ubwoya bw’intama n’inkwavu buvamo ubudodo babohesha

Mu mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ni ho abo bagore Kigali Today yabasanze. Buri wese aba ahuze bitewe n’icyo ashinzwe gukora.

Bamwe bamesa ubwo bwoya baba bakuye ku nkwavu n’intama bakoresheje amazi meza n’isabune, hakaba ababwanika neza ku zuba ngo bwume, ababusobanura n’ababunyuza mu mashini zabugenewe, kugeza babukozemo ubudodo bwo kuboha, hakavamo imyambaro, imitako n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Umubyeyi umaze imyaka 12 akorana na bagenzi be, witwa Nyirambonabucya Peruth, avuga ko imibereho myiza bafite, bayikesha amatungo magufi y’intama n’inkwavu, kuko ari ho ubwoya babukomora, bakabona ibyo babohamo imitako n’imyambaro; bikaba byarabagejeje kuri byinshi.

Yagize ati: “Naryaga ari uko nciye inshuro mu gasozi, nabwo kandi bigoranye. Hari n’ubwo namaraga kabiri ntateretse inkono ku ziko. Ibyo kwambara byo sinigeraga mbitekereza kubera ubukene. None ubu hano ibihumbi 45 mpembwa, ubwo se urumva atari amafaranga yaguteza imbere uyacunze neza?”.

Buri wese aba ahugiye ku murimo kuko ari wo ubatunze
Buri wese aba ahugiye ku murimo kuko ari wo ubatunze

Uyu mubyeyi ngo n’ubwo abayeho mu buzima bwo kwirwanaho wenyine, kubera ubupfakazi, ntibyamubujije gucunga neza amafaranga akorera, agakuramo ibimutunga n’abana be, ndetse akaba atababurira umwambaro, dore ko ubu anafite amahirwe yo kuba atuye mu nzu yubakiwe.

Mukanoheli Liberatha, ni umukobwa wabyariye iwabo akiri muto, aza no kugira amahirwe yo gukorana na bagenzi be. Yagize ati: “Kubana n’abandi, duhuje intego yo gukorera hamwe, no gusangira inyungu iva mu byo dukora umunsi ku munsi, nabyungukiyemo. Nabashije kwigurira umurima uteyemo ishyamba ndetse ubu mfite ikibanza kiringaniye nteganya kuzubaka. Nk’umukobwa wabyariye iwabo akiri muto, umushahara mpembwa wandinze gutega amaboko. Mbona aho nkura amavuta, nkizigamira, nkishyurira n’umwana wanjye ishuri”.

“Umuzabibu Mwiza” wanababereye isoko y’isanamitima
Umubare munini w’ababarizwa muri iyi Koperative “Umuzabibu mwiza” ni abapfakazi n’abakobwa babyariye iwabo, bari bafite ingaruka z’ibikomere baterwaga n’uko bari babayeho mu miryango yabo.

Urugero ni nk’urwabapfakazi basigaye ari abakuru b’imiryango, badafite amikoro yo kubona ibibatunga bo n’abana basigaranye, bikabashengura mu buryo butandukanye.

Ubu ni ubwoya bw'intama n'inkwavu bwahinduye imibereho y'abagore
Ubu ni ubwoya bw’intama n’inkwavu bwahinduye imibereho y’abagore

Ku bana b’abakobwa babyariye iwabo, ngo bahoraga mu gihirahiro cy’uko ahazaza habo hazamera, ku bwo gutereranwa cyangwa gucibwa mu miryango yabo, bitewe n’uko ababaga babateye inda batabitagaho bo n’abana babyaye.

Aba ubwo bari bamaze kwihuriza hamwe, babashije gutera indambwe yo guhabwa ubujyanama bw’uko ibyo bibazo babisohokamo, ndetse na bo ubwabo bakigira inama yo kugira ibiganiro bibahuza kenshi hagati yabo ku mibereho ya buri munsi. Ibyo bihuzwa no kuba intego bari bafite yo guhuza amaboko, bayumvise kimwe bibafasha kudaheranwa n’ubwo buzima barimo.

Uwamahoro Angélique, umubyeyi w’abana batanu, wabasigaranye wenyine ubwo umugabo we yari amaze gupfa mu mwaka w’1998. Yirirwaga abazererana, akarara aho bwije ageze, kuko atagiraga aho kuba. Ibi byaramushenguye cyane, bigera ubwo atari akibasha guseka nk’abandi, cyangwa ngo yumve hari icyo yishimiye.

Yagize ati: “Ubwo nari maze kugera mu muzabibu mwiza, nasanze ababyeyi bagira ibiganiro bibahuza bagahumurizanya, tukigishwa kenshi ko twifitemo imbaraga n’ubushobozi bwo kugarura ubuzima bwasaga n’aho bwari bwarazimye, bukongera kuba bwiza. Ibyo twabyubakiyeho, byiyongeraho n’udufaranga nagendaga mpembwa ahangaha, bingarurira icyizere. Ubu inzu ntuyemo irimo n’amashanyarazi ni iyo niyubakiye nyikuye mu musaruro mpabonera”.

Ubudodo bwanitse ku zuba mbere y'uko bukoreshwa mu buboshyi
Ubudodo bwanitse ku zuba mbere y’uko bukoreshwa mu buboshyi

Mu mwaka wa 2007, nibwo abagore 10 bari bihaye intego yo kwikura mu buzima bugoye, batangiye kongerera agaciro ubwoya bw’intama n’inkwavu. Uko imyaka yagiye ishira, bagiye biyongera ubu bakaba bageze ku 120.

Ubwoya bakoresha mu mwuga w’ububoshyi, ubwinshi ni ubwo bakura ku matungo biyororeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse ndifuko mwampuza nababantu

Hagenimana jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka