Wari umukino wa gatatu wa gicuti ukaba n’umukino wa nyuma ku ikipe ya APR FC, aho iyi kipe yari yakiriye Mukura VS ku kibuga giherereye i Shyorongi aho APR FC iba ikanahakorera imyitozo.

Umukino watangiye ku i Saa Cyenda zuzuye, APR FC itangira inatsinda igitego cya mbere hakiri kare, cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yari ahawe na Danny Usengimana, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri impande zombi zakoze impinduka zitandukanye, gusa APR FC ikomeza kuyobora umukino aho yaje gutsinda ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Danny Usengimana watsinze bibiri muri uyu mukino ndetse na Mugunga Yves watsinze kimwe.

Ikipe ya APR FC izajya yakirira imikino yayo kuri Stade Huye, yakinnye imikino itatu ya gicuti aho yatsinze Rutsiro igitego 1-0, itsinda Marines ibitego 2-0, ikaba izatangira shampiyona ku Cyumeru yakira Gorilla FC.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nigute twabona amagezi yokwambara hano kirehe mumurege wa gahara
APR OYEE! NDABAKUNDA CYANE NIMUKOMEREZE AHO NO MURI CHAMPIONA MUZABIKORA NEZA. ABABAKUNZI BANYU, TURAHARI KANDI MWITEGUYE NEZA. I HUYE.