Nabaye muri FLN ariko sinari nzi ko ari umutwe w’iterabwoba - Nsengimana Herman

Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bw’umutwe wa MRCD-FLN yemereye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko yabaye muri FLN ariko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021, ubwo urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiraga kumva ubwiregure bw’abareganwa na Paul Rusesabagina.

Nsengimana Herman yavuze ko mu mwaka wa 2014 yavuye mu Rwanda ahungira muri Uganda mu nkambi y’Impunzi ya Nyakivara n’umuryango we ngo ku mpamvu z’umutekano.

Avuga ko yabayeho mu buzima butandukanye kandi bugoye dore ko ngo yigeze no gufungwa akekwaho kwica umuntu ariko aza kurekurwa nyuma y’icyumweru.

Nyuma ngo yatangiye kujya avugana na Nsabimana Callixte ku mbuga nkoranyambaga bataziranye, umwe ari muri Uganda undi muri Afurika y’Epfo ariko bakaganira ubuzima bw’ubuhunzi n’uko bazasubira mu Rwanda.

Mu Kuboza 2017 ngo Nsabimana Callixte yamubwiye ko yamaze kwitandukanya n’umutwe wa RNC kandi ko we n’abandi bantu bifuza uburyo bagaruka mu Rwanda.

Muri Mutarama 2018, yavuye i Mbarara yerekeza i Bunyoro asangayo mukuru we Ndagijimana Jerome wari ufiteyo akazi ahunga ko yafatwa agafungwa kuko ngo Abanyarwanda baba muri Uganda bari batangiye gufatwa.

Agezeyo nabwo ngo yarafashwe arafungwa ariko mukuru we afatanyije na sebuja batanga amafaranga arafungurwa.

Ibyamubayeho ngo yabibwiye Nsabimana Callixte undi amusaba ko yakwitegura bagahurira muri Congo bagasangayo abandi bantu bagakora igisirikare.

Mu ntangiriro za Werurwe 2018 ngo Nsabimana yongeye kumubwira ko umutwe wa RLM wamaze kwihuza na CNLD ndetse na MRCD kandi bagiye gushoza intambara ku Rwanda rukemera imishyikirano hakabaho Arusha ya kabiri cyangwa bagahurira iya Addis Abeba bakabona imyanya muri Leta.

Mu minsi micye ngo Nsabimana yamuhuje na Gen Jevah Antoine bahana gahunda y’ukuntu azagera muri Congo ndetse akabageraho aho bafite ibirindiro ku mafaranga yohererejwe na Nsabimana.

Umunsi ugeze ngo yavuye i Bunyoro yerekeza i Nyakivara muri Mbarara asura nyina ndetse anararayo ari nako avugana na Gen Jevah, bucya afata inzira anyura Kisoro-Bunagana yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ahahurira n’uwagombaga kumwakira.

Ku wa 18 Mata 2018, nibwo ngo yahuye na Gen Jevah ndetse ahabwa ibitabo bikubiyemo inyigisho za gisirikare ndetse ahabwa n’abandi bantu bamufasha muri izo nyigisho.

We n’abandi bavuye muri Uganda ndetse n’abari impunzi muri Congo, basoza amasomo tariki ya 12 Nzeri 2018 ndetse banahabwa aho bakorera ariko we aguma kwa Gen Jevah.

Mu Kuboza 2018 ngo bagabweho ibitero n’abarwanyi ba Mai-Mai iminsi ibiri yose bafata umwanzuro wo kuva muri Kivu y’Amajyaruguru bekerekeza mu y’Amajyepfo i Karehe.

Mu mwaka wa 2019 yagiye kubana na Gen Wilson Irategeka ndetse ahabwa na komisariya ijyanye n’Itangazamakuru ariko nyuma gato ayikurwaho ihabwa umugore babanaga mu ishyamba witwa Esperance Mukashema, we ahabwa iy’urubyiruko.

Avuga ko nyuma y’ifatwa rya Nsabimana Callixte, Gen Wilson Irategeka yamusabye kumusimbura ku buvugizi bw’umutwe wa MRCD-FLN ku itariki ya 05 Gicurasi 2019.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2019 ngo bagabweho ibitero n’ingabo za Congo barahunga ariko mu nzira bagenda bafatwa abandi babasha kwihisha ntibafatwa.

Tariki ya 15 Ukuboza 2019 ngo nibwo bazanywe mu Rwanda bagera kuri 400 ndetse bagezwa i Mutobo ari naho yakuwe azagezwa mu bugenzacyaha.

Abajijwe n’urukiko niba ibyo avuga yabibajijwe mu bugenzacyaha akaba ariwe ubyvugira, akabyemera mu bushinjacyaha ndetse akanabisobanura mu rukiko haburanwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nsengimana Hermana yagize ati “Ibyo nabajijwe muri RIB nijye wabivuze, nk’uku mbibabwiye niko bimeze nimba hari ibindi binyuranye nabyo cyokora ntabwo byari aribyo ariko ibi mbabwiye niko byagenze. Nabaye muri FLN ariko nkaba uko wenda babivuze ntacyo jye njyamo bigeze babwira ko ari umutwe w’iterabwoba cyangwa utemewe.”

Avuga ko we yari yabwiwe ko bafite igisirikare cyemewe kandi kigomba guhangana na Leta ikemera imishyikirano bityo tukabona imyanya y’ubuyobozi mu gihugu aho kunyura i Mutobo.

Ahakana ko ibitero byagabwaga mu Rwanda nta ruhare yabigizemo ndetse atanabimenyega ahubwo yatangiye kubimenya ari uko abibwiwe na Gen Jevah.

Yagize ati “Jye sinigeze menya ko ibitero bigabwa mu Rwanda byica abantu bagatwika n’amamodoka, nabimenye bwa mbere ngeze mu Rwanda. Ariko ndi muri Congo numvaga Sankara abyigamba ibindi akabihakana ariko yavugaga ko FLN ifite abasirikare muri Nyungwe.”

Ari umuvugizi wa FLN kuva mu kwezi kwa gatanu kugera tariki ya 04 Ukwakira 2019 afatwa ngo yavuze ku bitero bitatu byakorewe mu karere ka Rusizi nabwo ngo akaba yaravugaga ibyo yabwiwe na Gen Jevah.

Ati “Jevah nabonaga ampa message ati FLN yagabye igitero ihangana n’abasirikare, dore ibyo twafashe ngibi n’amafoto, bakampa abanyamakuru uwa mbere bampaga ni Esperance ukora kuri Radio yabo, Urumuri na BBC nkasoma uko babimpaye.”

Yahakanye ko atigeze amenya Paul Rusesabagina kuko we yavuganaga n’abayobozi b’amashyaka yihuje kandi we akaba yari hasi cyane ndetse no gusimbura Nsabimana ku buvugizi ngo ni inama yakozwe n’abayobozi hanyuma muri RLM bahitamo we.

Naho kuzana abasore 30 bavuye Uganda yabihakanye avuga ko byari bifite abo bishinzwe babaha amafaranga harimo uwari Kampala, uwitwaga Peter wabaga Mbarara ndetse na mukuru we Ndagijimana Jerome uba Bunyoro.

Umwunganizi we mu mategeko yasabye urukiko guhaguraho umukiriwe ibyaha aregwa byo kujya mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko ngo itegeko rihana icyo cyaha ryabayeho umukiriya we yaramaze kugera muri uwo mutwe dore ko ngo icyaha cyakozwe nta tegeko rigihana.

Ikindi avuga ko yabaye muri FLN atigeze aba muri MRCD kandi ubushinjacyaha imitwe bushinja ku ari iy’iterabwoba ari MRCD-FLN na FDLR-FOCA.

Nanone ngo n’ubwo yaba umunyamuryango wa MRCD cyangwa RLM ndetse na FNL ntaho bigaragara ko ari imitwe y’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iby’intambara birasetsa.Urwana iteka yitwa terrorist.Uwo arwanya akibagirwa ko nawe yigeze gutera igihugu bamwita umutera-bwoba.Ukuri kuli he??Ko bombi bavuga ko baje kubohora igihugu??

mukeba yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka