Mu myaka ine impfu za Malaria zavuye kuri 706 zigera kuri 148 – RBC

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ushinzwe kurwanya Malariya, Dr. Emmanuel Hakizimana, avuga ko impfu za Malariya zagabanutse, aho zavuye kuri 706 mu mwaka wa 2016 zigera ku 148 mu mwaka wa 2020.

Gutera imiti yica imibu mu nzu byafashije kugabanya malaria
Gutera imiti yica imibu mu nzu byafashije kugabanya malaria

Yabitangaje ku wa mbere tariki ya 26 Mata 2021, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio.

Dr. Hakizimana avuga ko kuva mu mwaka wa 1994 u Rwanda rwatangiye guhangana n’indwara ya Malariya cyahitanaga abantu benshi.

Avuga ko Minisiteri y’Ubuzima yakoze ibishoboka kugira ngo iyo ndwara igabanuke ni binashoboka iranduke mu mwaka wa 2030.

Mu bikorwa harimo gutanga inzitiramibu ziteye umuti ndetse no gutera imiti yica imibu mu mazu mu turere tugaragaramo Malariya nyinshi.

Ati “Twakoze ibishoboka kugira ngo tugabanye indwara ya Malariya ariko na none hari ibindi bikeneye gukorwa haba mu kwirinda no kuyivura niba twifuza kugera ku ntego yo kuba nta Malariya ikigaragara mu gihugu mu mwaka wa 2030”.

Hagendewe ku mibare, abarwayi ba Malariya bavuye kuri 4,800,000 bagera kuri 1,800,000 mu gihe Malariya y’igikatu yavuye ku bantu 18,000 bagera kuri 3,400 kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2020.

Dr. Hakizimana avuga ko umwaka ushize hatanzwe inzitiramibu miliyoni esheshatu, haterwa imiti yica imibu mu mazu n’izindi ngamba zijyanye no gushishikariza abaturage uburyo busanzwe bwo gukinga amadirishya n’inzugi hakiri kare, gutema ibihuru no gusiba ibinogo birekamo amazi.

Mu mwaka wa 2016, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika byiyemeje kuba byaranduye Malariya mu mwaka wa 2030.

MU cyumweru gishize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariye Malariya hibutswe abantu 384,000 bahitanywe n’icyo cyorezo muri Afurika mu mwaka wa 2020.

Raporo ya OMS ivuga ko mu mwaka wa 2020, abantu 229,000,000 bari barwaye Malariya, 94% bakaba abo mu bihugu bya Afurika.

OMS kandi ivuga ko Malariya yagabanutse mu mwaka wa 2019 na 2020 bityo impfu zayo zikaba zaragabanutseho 60%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka