Abagore b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo kureba uko akato gahabwa abagore batabyara kacika

Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gukoresha impano bahawe yo kuba ababyeyi n’imbarga bafite, mu bukangurambaga bwo guca akato gahabwa abafite ikibazo cy’ubugumba ku mugabane wa Afurika.

Ibyo ni ibyo Abagore b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika bagera kuri 13 biyemeje ubwo bitabiraga inama ya munani y’umuryango “Merck Foundation Africa-Asia Luminary” 2021, ikaba yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ifunguwe na Perezida Edgar Lungu wa Zambia.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 32.000, initabirwa n’abagore b’Abakuru b’ibihugu bya Zambia, Angola, Liberia, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Repubulika ya Santarafurika, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Guinea Mozambique na Namibia, abo akaba ari ba Ambasaderi ba gahunda ya ‘Merck More Than a Mother’ (birenze kuba umugore wabyaye gusa).

Abo ba Ambasaderi ba ‘Merck More Than a Mother’ baganiriye ku buryo bwo kubaka ubushobozi mu bijyanye no kwita k ubuzima, guhangana n’icyorezo cya Covid-19, gutanga amahugurwa akenewe mu rwego rwo gushyiraho urubuga rw’inzobere mu bice bitandukanye bigaragaramo ibibazo, bigakorwa ku bufatanye n’ibiro by’abagore b’ibihugu by’Afurika ndetse na za Minisiteri z’ubuzima.

Monica Geingos, Umugore wa Perezida wa Repubulika ya Namibia, akoresheje urugero rw’ibyamubaye, yavuze ku kato gashingiye ku muco, yahuye nako, abantu bamuvuga nabi kuko atari afitanye umwana n’umugabo we.

Yagize ati “Nahatiwe kubanza kubyarana umwana n’umugabo wanjye, kugira ngo mbne kuzuza isezerano ry’ugushyingirwa kwanjye. Akenshi usanga abagore bavugwa ko ari bo bagira ikibazo cy’ubugumba,ariko nyamara si ikibazo cy’abagore gusa”.

Geingos yavuze ko nubwo yaje kubyarana n’umugabo we Perezida Hage Geingos, ariko avuga ko akato kajyana n’imyitwarire ndetse n’umuco kagenda kiyongera ku bagore batabyaye. Geingos yanavuze ko Afurika ikeneye gushyiraho amatsinda n’uburyo bushya bwo kuganira ku kibazo cy’ubugumba ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Afurika ntifite imibare nyayo ijyanye n’ubugumba kuko hari benshi babuvura binyuze mu buvuzi gakondo. Rero tugomba gutekereza ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo bijyanye n’ubugumba, ariko ntitugomba kwirengagiza uruhare rw’ubuvuzi gakondo mu kuvura ubugumba”.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko hafi umugore umwe muri batanu hirya no hino ku isi, yahuye n’ihohotera mu myaka yashize.

Geingos yavuze ko ibyo bisobanuye ko abagore bafite ikibazo cy’ubugumba cyangwa badafite abana, bahura n’ihohoterwa ryaba iryo ku mubiri cyangwa se mu buryo bw’imitekerereze, bakaba mu ngo babana n’ababahohotera, bakirwanaho bashaka uko bagera kuri serivisi zitandukanye, mu bwigunge bukabije, bababaye ariko bagaceceka.

Yagize ati “Binyuze muri ‘Merck Foundation’ no mu biro byanjye, tuzakomeza ibyo twiyemeje, dufasha abagore batabyaye gushobora kwiga, kubona amakuru, kubona serivisi z’ubuzima, guhindura imyumvire, kubafasha mu buryo bw’amakoro, cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus”.

Umuryango ‘Merck Foundation’ ukorera mu bihugu bitandukanye, ugafasha mu nzego zitanga serivisi z’ubuzima, ku bafite indwara nka Diyabete, iz’umutima, ‘endocrinology’, Kanseri, ubuvuzi bujyanye n’uburumbuke, ubuvuzi bw’abagore, serivisi zijyanye n’imyororokere, ubuvuzi bw’indwara zo mu buhumekero n’ibindi.

Abandi bagore b’Abakuru b’ibihugu, ba Ambasaderi ba ‘Merck Fondation’ mu bukangurambaga bwa ‘Merck More Than a Mother’ nabo biyemeje gukomeza gusakaza ubumenyi ku kibazo cy’ubugumba, nka bumwe mu buryo bwo kuzamura imibereho myiza y’abagore muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Umugore wa Perezida wa Mozambique, Isaura Ferrão Nyusi, yatangaje umushinga wa mbere azakora nyuma y’icyorezo, wo guhugura no guhemba itangazamakuru ryo muri Afurika, ku bijyanye no kwandika ku bibazo bikora ku mitima cyane nk’ubugumba, kwamagana akato gahabwa abafite ubugumba, ndetse no kwigisha abaturage kuri icyo kibazo.

Yagize ati “ Mfite gahunda yo gutangiza za ‘editions’ z’ibyo bihembo, nyuma ‘Merck More Than a Mother Fashion’, hiyongereho za filimi, indirimbo zitsindira ibihemba, kugira ngo dushishikarize urubyiruko rufite impano kuzikoresha batanga ubutumwa buhindura uko abantu bafite imico itandukanye bafata ikibazo cy’ubugumba n’akato kajyana nabwo, binyuze mu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.”

Umuyobozi mukuru w’Umuryango ‘Merck Foundation’, Senateri Dr. Rasha Kelej yavuze ko hakiri byinshi bikenewe gukorwa kugira ngo ibyo abo bagore biyemeje bigerweho, n’ubushobozi bw’inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika buzamuke.

Kelej yavuze ko abaganga basaga 1100 baturutse mu bihugu 42 bahawe ‘buruse’ ya ‘Merck Foundation’ bakajya kwiga ibijyanye no kuvura diyabete, indwara z’umutima, ibijyanye n’ubuzima bw’abagore, kanseri, indwara z’ubuhumekero, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi, kandi ko no mu myaka mike iri imbere hari abandi bazabona izindi buruse z’uwo muryango wa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka