Minisitiri w’Intebe yasabye ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba yihutishwa

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba, (Muvumba Multipurpose Dam), yihutishwa, ikarangirana n’igihe cyagenwe umushinga utangira.

Ni bumwe mu butumwa yahaye abarimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba, mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), buvuga ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba yatangiye mu 2023, kuri ubu ibikorwa byayo bikaba bigeze ku kigero cya 61,5%, ikaba yaragize ubukererwe bwa 6,8%, aho biteganyijwe ko igice cya mbere cyo kurwubaka kizarangira muri Werurwe 2027.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimye uko umushinga urimo gukorwa ariko asaba abashinzwe kuwukurikirana kwihutisha.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’amazi - RWB, Richard Nyirishema, avuga ko ipamvu zadindije imirimo yo kubaka uru rugomero, zirimo n’imvura.

Yagize ati “Dusa nkaho dufite ubukererwe buke, ubu turimo turabara ubugeze kuri 6%, ariko byagiye biterwa n’ibihe by’imvura, byagendaga bitubuza kwihutisha imirimo yo kubaka. Twateganyije ko muri iki gihe cy’impeshyi, mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama dushyiramo imbaraga nyinshi cyane. Ni yo mpamvu twongereye abakozi, twongera ibikoresho harimo n’amakamyo kuko akazi kenshi gakorwa n’amakamyo kubera ko atunda ibitaka bikoreshwa kuri uru rugomero. Akazi kenshi kakazakorwa muri uku kwezi kwa karindwi n’ukwa munani.”

Igihe ruzaba rwuzuye, uru rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika amazi angana na meterokibe miliyoni 55, rukazajya rutanga meterokibe ibihumbi 50, runatange megawate 1 y’amashanyarazi.

Ayo mazi kandi azajya yifashishwa mu bikorwa birimo kuhira ubuso bugera kuri hegitali bihumbi 10.

Urugomero rwa Muvumva rwubatswe ku buso bungana na hegitali 797, 596 muri zo zamaze gutangirwa ingurane, mu gihe mu bantu 5505 bagomba kwishyurwa abagera kuri 2673 ari bo bamaze guhabwa ingurane, bikaba biteganyijwe ko abandi bagera ku 2382 bazayabona mu gihe cya vuba.

Biteganyijwe ko uru rugomero ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyali 102. Imirimo yo kurwubaka ikaba yatanze akazi ku baturage barenga 1200.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka