Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu batanu (5) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 14.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ku itariki 29 Nzeri 2020, abarwanyi cumi n’icyenda (19) b’Abarundi biyitaga ko bari mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Red Tabara’ bambutse bava mu Burundi berekeza mu karere k’u Rwanda.
Cansilde Kabatesi utuye mu Mudugudu wa Kinyaga, Akagari ka Cyahinda, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gukunda gusenga byamubashishije kubabarira abamuhemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagira ubwoko bw’amafunguro bakunda kurya ku buryo usibye indwara gusa; nta kindi gishobora gutuma bayareka uko byagenda kose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko indwara ya COVID-19 ikiri imbogamizi ku itangira ry’ibitaro bya Nyagatare, kuko ibikoresho nkenerwa byose bitaraboneka.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’abana bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri igihe azaba yongeye gusubukurwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko abakozi bo kwa muganga, abantu bafite indwara zituma iyo hajemo na covid-19 bashobora guhita bapfa, n’abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura ari bo bazahabwa ku ikubitiro urukingo rwa COVID-19 nirumara kwemezwa no kugera mu Rwanda.
Nyuma y’umunsi umwe hashyizweho itsinda ry’abatoza bazatoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri, abagize iyi kipe berekeje mu mwiherero wo gutegura umwaka utaha w’imikino.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Rayon Sports bukomeje guhura n’abakunzi ba Rayon Sports batandukanye, mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo kubaka ikipe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze inzu nshya bwubakiye imiryango 40 y’abatagiraga aho kuba, bubabwira ko abazihabwa bakazikodesha cyangwa bakareka kuzikorera isuku bahita bazamburwa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, aragira inama abanyonzi bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kwambara agapfukamunwa bagendeye ku miterere y’akazi bakora, akabasaba guhitamo kubangamirwa n’agapfukamunwa aho kwandura COVID-19.
Polisi y’u Rwanda yateguje abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo, ko guhera kuri iyi tariki ya 3 Ukwakira 2020, hari imirimo yo kubaka ikiraro cya ruhurura ya Mpazi kuri uwo muhanda KN7Rd (Nyabugogo-Kanogo).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, avuga ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutse bigaragara mu byumweru bibiri bishize, ari yo mpamvu n’umubare w’abandura icyo cyorezo wagabanutse.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 16.
Abagize urwego rwa DASSO bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, tariki 01 Ukwakira 2020 bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wo gusanira abaturage batatu batishoboye bo mu Murenge wa Kamabuye muri Bugesera, nyuma bagabira n’undi umwe inka.
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanya-Suède(SIDA) hamwe na Banki y’Isi byahaye Banki Itsura Amajyambere (BRD) inkunga n’inguzanyo bingana na miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi amanyarwanda miliyari 34) azafasha abaturage cyane cyane abafite amikoro make kubona amashanyarazi.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, nk’uko bigaragara muri iyi baruwa.
Timothy Ray Brown uzwi nka ‘The Berlin Patient’ cyangwa se umurwayi w’i Berlin, wahawe igice cy’imbere mu igufa cyitwa umusokoro n’utari urwaye muri 2007, ubu yishwe na kanseri yo mu maraso.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kutazongera amafaranga y’ishuri abana basanzwe batanga, bitwaje ko ibigo byabo byagizweho ingaruka na Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi ishima umubare munini w’abaturarwanda wumva ukanakurikiza amabwiriza, ariko aboneraho no kunenga abagaragara barenze ku mabwiriza bakora ibitemewe ndetse bakanakoresha amayeri atandukanye.
Abanyarwanda batatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, batawe muri yombi ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru i Buruseli no muri Hainaut mu Bubiligi.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Dr Gahakwa Daphrose afunze, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo na ruswa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iki gicamunsi tariki 02 Ukwakira 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w’iterabwoba, hamwe n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuvurira abanduye COVID-19 mu ngo ku bantu bari munsi y’imyaka 65 byatumye hirindwa kongera ibigo bikurikirana abanduye kandi binorohereza abagomba kubakurikirana n’ikiguzi cyo kubavura.
Ikipe ya Kiyovu Sports itsinda ry’abatoza bazakorana na Karekezi Olivier, barimo Ndizeye Aime Dezire Ndanda bahoze bakinana muri APR FC
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, aratangaza ko hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, hari zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru bigiye gutangira gutanga amasomo abanyeshuri bari ku mashuri, ndetse bikanakoresha ikoranabuhanga.
Abanyeshuri barenga 300 muri Namibia babasanzemo coronavirus nyuma y’amezi 2 amashuri afunguye kandi benshi muri bo ni abanyeshuri biga baba mu bigo (boarding school/internat).
Gukunda kwigisha byatumye yemera umushahara muto mwarimu ahabwa, abirutisha kuba umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari arangije kaminuza mu mwaka wa 1977.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu banyamakuru bandika cyangwa batangaza inkuru zibiba urwango.
Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye koroherezwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bacibwa n’Akarere kubera gutinda guhabwa amasezerano y’ubukode n’ingaruka z’ibihe bya COVID-19 banyuzemo.
Minisiteri ya Siporo yamaze guha uburengazira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo batangire imyitozo, aho aya makipe azaba yitegura amarushanwa nyafurika.
Mu gihe cy’imvura nyinshi, ruhurura ya Mpazi yakira amazi menshi aturutse ku Kimisagara, ku Gitega no kuri Mont Kigali, ikayohereza mu mugezi wa Nyabugogo. Amazi ahurira mu gace kamanukiramo umugezi wa Mpazi ari menshi cyane agateza imyuzure.
Munyentwari Eugène utuye mu Karere ka Kirehe na murumuna we Karekezi Bernard utuye muri Ngoma, bababazwa no kutabona akazi kandi barize imyuga, bakazira uburwayi bw’uruhu budasanzwe bamaranye imyaka isaga 30, kuko butuma hari ababishisha.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump batangiye akato, nyuma y’uko Trump bamusanganye ubwandu bwa Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 27.
Umwanditsi w’ibitabo ukiri muto, Bavugempore Jean de Dieu, avuga ko kwandika ibitabo ari umurimo mwiza ariko usaba kwihangana, kuko gusohora igitabo binyura mu nzira ndende kandi inyungu ikivamo ikaboneka bigoranye.
Impunzi z’Abarundi 595 zari mu Rwanda zakiriwe ku mupaka wa Nemba zisubira mu gihugu cyabo.
Muri tombola y’amatsinda ya Champions League yabaye kuri uyu wa Kane, Barcelona ya Lionnel Messi na Juventus ya Cristiano Ronaldo bisanze mu itsinda rimwe
Abahinga umuceri mu gishanga cya Gatare mu Karere ka Gisagara, barishimira urugomero rw’amazi rwa Mushaduka rwatumye bava kuri toni ebyiri kuri hegitari bakaba basigaye barenza eshanu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko ari bo batumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho ubu.
Amezi abaye arindwi abakunzi b’imikino batemerewe guhurira hamwe ngo bishime nk’ibisanzwe, ibi bikaba byaratewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarara.
Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa ‘Rwanda Coding Academy’ Dr. Nigena Papias, avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare, kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakare bivuganywe n’umwanzi.
Umwami w’injyana ya ‘Coga style’ Mazimpaka Rafiki, yashyize umukono ku masezerano y’imikoreranire y’imyaka itanu n’inzu itunganya umuziki mu Busuwisi yitwa ‘Brotherhood Record’, yiyemeza kongera kuyobora muzika nyarwanda.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwemeje ko urubanza rwa Nsabinama Callixte n’urwa Herman Nsengimana bombi bari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN zihurizwa hamwe.