Munyenyezi Béatrice uherutse kwirukanwa muri Amerika yitabye bwa mbere Urukiko

Munyenyezi Béatrice uherutse kwirukanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, gutegura Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu busambanyi.

Munyenyezi yitabye urukiko yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Ku ruhande rwe, Munyenyezi yasobanuye ko atarabona dosiye, asaba ko yakwemererwa kubona inyandiko yazanye, ndetse asaba no kwemererwa kuvugana n’umuryango we, kuko ngo bataravugana kuva yagezwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umugabo we na nyirabukwe nabo bakatiwe imyaka 47.Bafungiwe muli Senegal.Kugira nabi ni bibi cyane.Uretse abantu baguhanisha gereza,Imana yo iguhanisha kukwima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo benshi ntacyo bibabwiye,nicyo gihano kirenze ibindi byose.Keretse iyo wihannye,ugasaba Imana imbabazi,ugahinduka ugashaka Imana cyane,ntiwibere mu gushaka iby’isi gusa.Kwibera mu gushaka iby’isi gusa ntushake Imana,benshi ntabwo bazi ko nabyo ari icyaha mu maso y’Imana.Soma Yohana wa mbere,igice cya 2,imirongo ya 15-17.Nubwo waba utaricanye,utarasambanye,etc...,ibyo bizakubuza paradizo.

kirenga yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka