Kenya: Perezida Kenyatta yirukanye abaganga bakoze amakosa akomeye mu kazi

Perezida Uhuru Kenyatta yirukanye igitaraganya abayobozi bose b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti nyuma yo gutera imiti yarengeje igihe abarwaye SIDA bikabagiraho ingaruka.

Perezida Kenyatta yavuze ko inama y’ubutegetsi yose y’ikigo gishinzwe ubuvuzi (Kenya Medical Supplies Agency - KEMSA) muri iki gihugu yakojeje isoni Leta yose bitewe n’uruhurirane rw’amakosa akomeye bagiye bakora mu bihe bikurikirana aho bahise basimbuzwa abandi bazatangira akazi mu minsi itatu.

Ibi Kenyatta akaba yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kongera kugarurira icyizere abaturage bari baratakariye ikigo gishinzwe imiti.

Ikigo cy’ubuvuzi cya Kenya (KEMSA) giheruka gutanga doze z’imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA yarangije igihe irenga doze ibihumbi 24.

Ubwoko bw’iyi miti yitwa Neverapine, Zidovudine, Lamivudine yakwirakwijwe mu mu mijyi 31 y’igihugu. Abarwayi bose bayihawe mu mwaka wa 2019 ngo byabagizeho ingaruka zikomeye.

Abarwayi ba SIDA bagize ingaruka zidasanzwe zirimo kubabara mu nda, kugwa igihumure, umunaniro, kubabara umutwe no kubabara imitsi. Si ibyo gusa kandi kuko hari n’abangiritse inyama y’umwijima.

Iki kigo KEMSA mu minsi ishize cyashinjwe gutuma doze z’imiti ibihumbi 200 igabanya ubukana bwa SIDA, yangirikira mu bubiko ku cyambu cya Mombasa; nyuma y’aho yari imaze amezi arenga ane itanzwemo inkunga na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi byateje uburakari bukomeye abaturage babyukira mu myigarambyo bamagana icyo bise ubugambanyi bwa Leta yabo no gushyira mu byago ubuzima bw’abanduye SIDA.

Abaturage binubira serivisi z'ubuvuzi bahabwa
Abaturage binubira serivisi z’ubuvuzi bahabwa

Umwaka ushize, ikigo Kemsa cyashyizweho ibirego aho cyagize uruhare mu bivugwa ko cyakoresheje nabi miliyoni y’Amadolari ya Amerika agenewe kugura ibikoresho bya Covid-19. Ibi byagize ingaruka ku baganga barenga 80 bitabye Imana bishwe na covid-19 nyuma yo kubura ibikoresho bihagije bifashisha mu kurwanya iki cyorezo.

Inyerezwa ry’aya mafaranga ryateye uburakari abaturage bahita basaba ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF kutongera kuguriza Leta yabo aho bavugaga yamunzwe na ruswa, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje amatora mu butumwa bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Muhagarike inguzanyo yose mwahaga Leta yacu”.

Minisiteri y’Ubuzima ntacyo yahise itangaza kuri ibi birego byose mu gihe perezida Kenyatta byabaye ngombwa ko yifatira imyanzuro ikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kenya izi AGACIRO ka muntu, ariko Uzi abantu ngo n’abaganga b’Umwuga bakorera Leta ikabahemba nta kirarane Ariko babona Abenegihugu baje babagana mu mavuriro ya Leta ntibahabwe Service ziri ngombwa zigenewe Umunyarwanda, abandi baratukwa, abandi bagatanga rushwa ngo babone Service vuba, ataribyo Ntibakimenya, hari n’abo bakorera iyicarubozo, hoya Leta y’u Rwanda nihagurukire Abanyarwanda babone service zibereye Umunyarwanda, kubona Abanyarwanda (b’abaganga) aribo baca Abanyarwanda ibère rizima bagasiga irirwaye! Abanyarwanda (Abaganga) Twumvise mu Bitaro bya GISENYI baryamishije Umugore warembye Aho babyukije umurwayi wa Covid19! n’ibindi bitabereye Umuganga, Kenya itange Urugero,

mamy yanditse ku itariki ya: 30-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka