Kuba intiti zaragize uruhare mu kwica Abatutsi biragayitse – Dr Karangwa

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko kuba abadogiteri baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubyumva, kandi ari ibyo kugawa.

Ubwo muri RAB bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe imibiri 13
Ubwo muri RAB bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe imibiri 13

Yabigarutseho ku wa 27 Mata 2021, ubwo mu kigo ayobora bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye yagarutse ku kuba hari abagiye bahungira mu cyari ISAR, ari yo ubu yitwa RAB, bibwira ko ubwo ikigo gikorwamo n’abanyabwenge ahari bo babasha kumva agaciro k’umuntu ntibabice, nyamara ku itariki ya 26 n’iya 27 Mata hakagwa benshi, harimo n’abahakoraga.

Yagize ati “Kuba cyari ikigo cy’intiti bigaragara ko bitahagije kugira ngo abantu babashe kugaragaza itandukaniro, bashyiramo ubwenge. Ubukana bwa Jenoside bwari bwarageze ku rugero rw’uko n’umuntu ibyo yize abyibagirwa, agafata umuhoro afite amashuri y’ikirenga, akajya kuri bariyeri. Ni ibintu byari bigayitse, n’iyo abantu babisesenguye birabarenga”.

Abiciwe mu cyari ISAR ubu bamwe bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rubona rushyinguyemo imibiri 182, abandi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Songa, ubu rushyinguyemo imibiri 43,267.

Dr. Patrick Karangwa, umuyobozi mukuru wa RAB
Dr. Patrick Karangwa, umuyobozi mukuru wa RAB

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri RAB, byajyaniranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 13 yabonetse mu tugari tune two mu Murenge wa Rusatira, ari na wo urimo icyicaro cya RAB.

Mu bashyinguwe harimo umuryango w’umugore n’umugabo n’abana babiri babonywe mu murima, ababo babamenya barebeye ku myenda bari bambaye, kuko ngo bayibukaga.

Vestine Mukamugema, umwe mu bo muri uyu muryango wabashije kumenyekana yagize ati “Twari kumwe hano muri ISAR, ari ho twari twahungiye, biba ngombwa ko dutandukana ariko twebwe turasigara. Biratunejeje kuba tubashyinguye”.

Innocent Rwandekwe na we wo muri uyu muryango, yavuze ko kuba babashije kubashyingura bibakuriyeho urujijo rw’uko bibwiraga ko bashyinguwe mu yindi mibiri yagiye ibonwa mbere.

Yagize ati “Iyo umaze gushyingura uwawe, bimwe mu bikomere uba ufite bisa n’aho byoroshye kuko ubona uburyo bwo kujya uza ku rwibutso, ukibuka uzi neza ko washyinguye uwawe. Biratwubaka”.

Kuri we kandi ngo kubona hari imibiri iboneka bigaragaza ko hari abandi batarashyingurwa, bityo agasaba abazi aho baherereye kuhavuga.

Ati “Bapfuye ku manywa, kandi n’ubwo byaba nijoro, ibyo ari byo byose bishwe n’abantu, barahazi rero. Bakwiye kugaragaza ahari iyo mibiri, igashyingurwa, ni byo byafasha uwasigaye kwiyubaka”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo INTITI zagize gusa uruhare muli Genocide.Ahubwo nizo zayiteguye.Wongereho ko zose zitwaga abakristu (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military officers,etc...).Bose bitwaga abakristu.Byerekana uburyo amadini adahindura abantu.Iyo tuza kugira abategetsi b’abakristu nyakuri,nibuze ku kigero cya 40%,nta genocide yari kuba.Nkuko Yezu bavuze,abakristu nyakuri ni bacye cyane.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo byinshi.Kuba umukristu nyawe bisaba umuhate wo gushaka Imana kandi ukayikorera,ntutwarwe n’iby’isi gusa.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka