Somalia: Perezida Farmajo yisubiyeho ku cyemezo cyo kwiyongeza imyaka ibiri ku butegetsi

Nyuma y’aho Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo atangarije ko agiye kwiyongeza imyaka ibiri (2) kuri manda ye yarangiye muri Gashyantare 2021, bamwe mu baturage ndetse n’abashinzwe umutekano barimo igisirikare ntibabyakiriye neza, bituma yisubiraho.

Perezida Farmajo yisubiyeho ku cyemezo cyo kwiyongeza imyaka ibiri ku butegetsi
Perezida Farmajo yisubiyeho ku cyemezo cyo kwiyongeza imyaka ibiri ku butegetsi

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021, hatangiye imirwano yashyamiranyije abasirikare bashyigikiye Farmajo n’abatemera ko agundira ubutegetsi, imirwano yaje gukaza umurego ku cyumweru mu murwa Mukuru Mogadishio.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2021, Perezida Farmajo yagejeje ijambo ku baturage, atangaza ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe, ndetse ko hagiye guhita hasubukurwa gahunda yo gutegura amatora.

Muri iryo jambo yagize ati "Ndifuza kongera kwemeza nk’uko nabikoze mu gihe cyashize, ko ibikorwa byose bigomba kuba biharanira amahoro ndetse n’uburenganzira bw’abaturage ba Somalia. Tugiye gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, kandi na yo azaba mu mahoro".

Muri iryo jambo, yanashimiye Minisitiri w’Intebe wa Somalia, avuga ko ibikorwa bye abishyigikiye. Ni mu gihe hari hashize amasaha make atangaje ko adashyigiiye gahunda ya Farmajo, yo kongera imyaka 2 kuri manda ye yarangiye.

Perezida Farmajo yavuze ko ku wa gatandatu azaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho azasubizaho amasezerano yo ku itariki ya 17 Nzeli 2020 ajyanye na gahunda y’ibikorwa by’amatora, aya akazasimbura ayari yemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 12 Mata, yo kumwongerera indi myaka ibiri y’Ubutegetsi.

Ayo masezerano yo mu 2020 avuga ko abakuru b’amoko muri Somalia bahitamo ababahagarariye mu Nteko itora, abo na bo bagahitamo abadepite bo ku rwego rwa Leta, ari na bo bahitamo ugomba kuba Perezida.

Abaturage muri Somalia bari bamaze iminsi bahunga ibikorwa by’urugomo, ndetse bafite ubwoba ko intagondwa za Al-Shabaab zanyura mu cyuho cy’umutekano muke uhari, zikawuhungabanya birushijeho.

Perezida Farmajo yasabye ko abasirikare bahagarika imirwano, ahubwo bagashyira imbere kubungabunga umutekano w’abasivili, kugira ngo hatagira amaraso ameneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka