Basketball Africa League: Patriots BBC mu itsinda rya mbere, uko tombola yagenze
Tombola y’uko amakipe 12 azakina Basketball Africa League izabera mu Rwanda yerekanye ko ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda izacakirana n’amakipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, Rivers Hoopers yo muri Nigeriya, Gendarmerie National Basketball Club GNBC yo muri Mozambique.

Iryo rushanwa rizabera muri Kigali Arena kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021, rikazahuza amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika, rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.
Uko amatsinda ahagaze
Itsindarya Mbere: US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria), Patriots BBC (Rwanda) na GNBC (Madagascar)
Itsinda rya Kabiri: Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun)
Itsinda rya Gatatu: Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozabique) na GS Pétroliers (Algeria)
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|