
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe iki cyemezo nyuma yo gusura iyo kipe igasanga abakinnyi bayo 10 ndetse n’abafasha mu kwita ku bikoresho babiri baranduye Covid-19.
Mu Kiganiro umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021 yemeje ayo makuru aho yagize ati "Ni byo koko umukino ntuzaba".
Ku ruhande rwa As Muhanga, umunyamabanga w’ikipe Bisangabagabo Yousuf, yabwiye KT Radio ko bifuzaga gukina Shampiyona kuko amabwiriza bahawe na FERWAFA avuga ko ikipe yemerewe gukina umukino mu gihe ifite abakinnyi 15. Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikipe yasigaranye abakinnyi 19 kandi bose ni bazima, akavuga ko nta cyatuma umukino udakinwa.
As Muhanga yagaragayemo abanduye Covid-19 ubwo iyo kipe yari igiye gukina umukino wa gicuti na Sunrise ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 kuri Sitade y’ i Muhanga bituma usubikwa.
As Muhanga iri mu itsinda rya Mbere ririmo APR FC, Bugesera FC na Gorilla FC. Uretse kuba yifuzaga gukina, imyiteguro yayo yakomwe mu nkokora na Covid-19 mu gihe amakipe bari kumwe yakinnye imikino ya gicuti itandukanye.
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|