Ubushinjacyaha bwarangije gusobanurira urukiko ibyaha burega abagabye ibitero byaguyemo abantu mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ni bwo rusoje kumva ibyaha ubushinjacyaha buregamo abantu icyenda ku bitero byakorewe Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Ku wa 24 Werurwe 2021, nibwo Ubushinjacyaha bwatangiye gushinja buri wese ibyaha aregwa n’uburyo byakozwe haherewe kuri Paul Rusesabagina, humvwa abatangabuhamya barimo Prof. Michelle ndetse na Habiyaremye Noel.
N’ubwo haherewe kuri Paul Rusesabagina, umuyobozi w’ishyaka MRCD-FLN, wahurijwemo imitwe ya CLND-Ubwiyunge wa Gen Wilson Irategeka, RLM wa Callixte Sankara ndetse na PDR-Ihumure ya Rusesabagina, ntiyitabiriye iburanisha kuko yikuye mu rubanza avuga ko atiteze ubutabera mu gihe adahawe amezi atandatu yo gutegura urubanza.
Abo batangabuhamya bagaragarije urukiko uko Rusesabagina yari afite umugambi wo kugirira nabi Abanyarwanda akora ibikorwa by’iterabwoba ku nkunga yahabwaga mu bikorwa by’umuryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, yabeshyaga ko ukora ibyo gufasha abatishoboye cyane abacitse ku icumu.
Nyamara ngo izo nkunga iyo yazibonaga yazifashishaga mu gushakisha uko yabona abasirikare bazamufasha guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda.
Aha ngo ni ho yahuriye na Gen Wilson Irategeka ndetse na Nsabimana Callixte bashinga MRCD-FLN, Rusesabagina aba umuyobozi w’uwo mutwe ndetse n’umuterankunga nk’uko byagaragajwe mu buhamya bw’abatangabuhamya kimwe n’abo bareganwa.
Nsabimana Callixte wamaze kwiregura yabwiye urukiko ko bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi kandi ko Paul Rusesabagina ari we wagombaga kuba umukuru w’Igihugu. Nsabimana yanavuze ko na we ubwe amafaranga bifashishaga yatangwaga na Paul Rusesabagina.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ibitero by’umutwe utemewe wa MRCD-FLN byahitanye ubuzima bw’abaturage mu turere twa Nyaruguru i Nyabimata, Nyamagabe i Kitabi na Rusizi ndetse hangizwa imitungo y’abaturage.
Abaregwa cyane mu bitero mu Karere ka Rusizi, harimo harajyamo Nsabimana Jean damascene bita Motari na Mukandutiye Angelina wari komiseri w’iterambere ry’umuryango by’umwihariko abari n’abategarugori.
Hari kandi Bizimana Cassien Passy wayoboye ibitero mu Karere ka Rusizi, Matakamba Jean Berchmas, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon na Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barama Matata.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko Ntabanganyimana Joseph wari umushoferi w’imodoka itwara amabuye yubakishwa inzu, imicanga n’imbaho yamenyanye n’uwitwa Bugingo amusaba kumushakira ubwato yagura amuhuza n’abaturage bo ku Nkombo arabugura.
Ntabanganyimana ngo ni nawe washakiye abarwanyi ba FLN icyambu banyuraho bagatunguka mu Karere ka Nyamasheke kandi kure y’aho batahura n’ingabo z’u Rwanda.
Ntabanganyimana ngo yiboneye ubwe abarwanyi binjira mu bwato kandi bafite intwaro ndetse ko yari azi ko zije kwifashishwa gukora ibikorwa by’iterabwoba ariko ntiyabitangira amakuru.
Ibi kandi byemezwa na Nizeyimana Marc wivugira ko ari we wambukije abarwanyi 105 bavuye mu ishyamba rya Karehe muri Congo banyura i Nyamasheke berekeza mu ishyamba rya Nyungwe.
Mu iburanishwa ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwatangiye kurega abari abasirikare barimo Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Rukundo John Kuramba n’abandi.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|