Ambasaderi Karabaranga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga, tariki ya 27 Mata 2021, yashyikirije General Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’Igihugu cya Guinea Bissau impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, amugezaho n’indamukanyo ya kivandimwe ya mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye ko Ambasaderi Karabaranga yamugereza indamukanyo ye kuri Perezida Kagame. Yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye. Perezida Umaro Sissoco Embalo yongeyeho ko asangiye na Perezida Kagame icyerekezo cy’iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Perezida Umaro Sissoco Embalo yavuze ko Guinea Bissau yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ku ruhande rwe, yavuze ko amahirwe n’icyizere cyo guhagararira u Rwanda na Perezida Paul Kagame muri Guinea Bissau azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yari aherekejwe na Madamu we Viviane Uwicyeza n’Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Madame Anitha Kamariza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka