Guinea Bissau: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau, tariki ya 29 Mata 2021, bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iyo gahunda yitabiriwe n’abantu bagera kuri 30 barimo na Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal unashinzwe Ibihugu bya Guinea Bissau, Mali, Cabo Verde na Gambia.

Iyo gahunda yaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, umunota wo kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muriJenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bitabiriye iyo gahunda.

Abana biga mu ishuri “Ecole Française” muri Guinea Bissau batanze ubutumwa bwihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside. Umuyobozi w’iryo shuri, mu ijambo rye yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere kandi ko yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moise SANDE, yahamagariye abantu bose kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bari hose.

Umwe mu Banyarwanda baba muri Guinea Bissau Ndorimana Mubiligi, mu buhamya bwe yagarutse ku mateka mabi y’ivangura yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko n’ubwo Jenoside yabaye afite imyaka 12, nk’utarahigwaga muri icyo gihe yabonye uko Abatutsi bishwe bazira uko baremwe.

Yagaragaje ko ingengabitekerezo y’urwango yabibwe mu Banyarwanda harimo n’abana bato bo mu mashuri abanza. Yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zari ziyobowe na Paul Kagame, anashishikariza Abanyarwanda gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira guteza imbere igihugu.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, mu butumwa bwe, yashimiye Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau uko bateguye gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse ku mateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994. Yasobanuye ukuntu Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko n’ubwo amahanga yatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za FPR Inkotanyi zaranzwe n’ubutwari zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zayihagaritse. Yahamagariye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kurwanya mu buryo bwose bushoboka, imvugo n’ibikorwa byose bijyanye n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Yahamagariye by’umwihariko urubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ejo heza h’u Rwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka