Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bagabye ibitero i Rusizi harimo umushoferi n’umumotari

Ubwo Ubushinjacyaha bwasozaga igikorwa cyo gushinja abagize uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigahitana bamwe mu baturage ndetse bikangiza n’imitungo yabo, bwasoreje kuri Nsabimana Jean Damascene wakoraga akazi k’ubumotari.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uko Nsabimana Jean Damascene bakundaga kwita Motari, ubundi yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto.

Ngo yaje kwinjizwa mu mutwe wa FLN na Matakamba Jean Berchmas mu rwego rwo kongera umubare w’abo bafatanya mu bitero by’iterabwoba.

Ati "Nsabimana yari afite ideni ry’ishyirahamwe ku buryo bari bagiye kumutereza umurima, Matakamba yamwijeje kumufasha ndetse amuha amadolari 100 ariko na we amusaba ko bafatanya mu bikorwa bya FLN."

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Nsabimana yagize uruhare mu kwambutsa, gutunda no kubika intwaro.

Nsabimana Jean Damascene ngo yiyemereye ko yambukije imbunda eshatu za AK-47, Pisitoli imwe na Gerenade esheshatu azikuye muri Congo.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Nsabimana ari we watwaye Byukusenge Jean Claude i Kamembe guterayo Gerenade ndetse ngo akaba yaragiye mu gitero cy’i Nyakarenzo aho barashe ku ikamyo.

Buti "Nsabimana yivugira ko yajyanye na Matakamba kureba ko abasirikare batari mu muhanda bacunga umutekano, maze tutababonye tumenyesha Byukusenge, arasa imodoka nini yagendaga buhoro imeneka ikirahure arangije (imbunda) arayimpa hanyuma ayitera na gerenade dusubira mu ngo zacu."

Nsabimana Jean Damascene Motari, aregwa ibyaha bitatu birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hateranira abantu benshi.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije urukiko rukuru urugereko ruhana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ibyaha burega uwitwa Ntabanganyimana Joseph bakundaga kwita Combe Barama Matata wari umushoferi w’imodoka itwara amabuye, imicanga n’imbaho.

Ntabanganyimana Ubushinjacyaha bumurega icyaha kimwe cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba aho bwasobanuye ko ubwe yiyemereye ko yahuye na Bugingo Justin amusaba kumushakira ubwato bwo kugura, undi na we amuhuza n’ababumugurisha ndetse biranakorwa.

Bugingo ngo yahise amubwira umugambi afite ndetse amusaba kumurangira inzira yabageza muri Nyungwe baturutse i Karehe muri Congo undi abereka icyambu bazajya banyuraho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntabanganyimana ubwe yiboneye abarwanyi bari hagati ya 80 na 100 kandi bafite intwaro binjira mu bwato abizi neza ko baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Buti “Mu nyandiko mvugo ye mu bushinjacyaha yiyemereye ko yiboneye abarwanyi n’ibikoresho bajya mu bwato kandi ko yari azi aho bagana n’icyo bagiye gukora ndetse yanavuze ko abyicuza kuba ataratanze amakuru. Ikindi kandi yemeye ko ari we wabashakiye icyambu banyuraho kitatuma bahura n’ingabo z’u Rwanda.”

Icyakora ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzashingira ku mvugo ye yo mu bugenzacyaha kuko ngo yageze mu bushinjacyaha akavuga ko yambutsaga ibindi bikoresho.

Abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi bose hamwe ni icyenda harimo barindwi b’abasivili na babiri bari abasirikare ba FLN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka