UMG yasinyishije Ariel Wayz

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye mu muziki w’u Rwanda nka Ariel Wayz yabaye Umunyarwanda wa mbere usinyishijwe na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ariel Wayz kuva atangiye gukora umuziki ku giti cye mu 2020, yari asanzwe akorana n’abantu b’inshuti ze za hafi ndetse kuba agiye mu biganza na UMG, bigiye kumufasha mu buryo bwisumbuyeho cyane cyane kureberera inyungu ze za muzika, kwamamaza ibihangano bye no kubicuruza.

UMG Ishami ryayo rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya niryo ryatangaje ko bishimiye kwakira no guha ikaze Ariel Wayz nk’umuhanzi mushya basinyishije.

Bagize bati: “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group.”

Universal Music Group (UMG) iri mu bigo bya mbere muri bitatu binini ku Isi bikora ibijyanye n’umuziki no kureberera inyungu z’abahanzi.

Icyicaro gikuru cyayo giherereye muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kikaba gifite amashami hirya no hino mu bice bitandukanye ku Isi.

UMG isanzwe izwiho gutunyao ikanacuruza ibihangano by’abahanzi b’ibyamamare barimo Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi benshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka