I Kigali hateraniye inama itegerejwemo impinduka zikomeye mu burezi
Minisiteri Y’Uburezi yatumiye abanyarwanda n’abafatanyabikorwa b’Uburezi mu kiganiro gitegerejwemo kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ireme ry’Uburezi,

Minisitiri Joseph Nsengimana atangiza iyi nama, yavuze ko bagiye guhera ku mashuri y’inshuke ndetse n’abanza, aho baganira ku buryo abana byibuze 60% bajya biga ishuri ry’incuke, bavuye kuri 40% ubu batangira amashuri abanza baranyize mu mashuri y’inshuke.
Barashaka kandi uburyo hakemuka ibibazo bituma abana bo mu myaka itatu y’abanza basibira cyane, bikaba byanabadindiza mu burezi mu mashuri atatu y’icyiciro cya kabiri cy’abanza gitegurira abana kujya mu yisumbuye.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi nama yiga ku burezi mu mashuri y’inshuke n’abanza izakurikirwa n’iyiga ku burezi mu mashuri yisumbuye, mu cyumweru gitaha, ndetse hakazakurikiraho ikiganiro ku burezi bwa Kaminuza.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|