Natwe ni byo twakoze tukiri bato – Kagame ku rubyiruko rwa Afurika ruhagurukira ubutegetsi budakemura ibibazo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko bidakwiye ko abantu barangara, bikageza aho urubyiruko rugomba guhaguruka rukagira icyo rusaba.
Yabivuze muri Kongere y’Umuryango RPF Inkotanyi, aho yerekanye ko kuba abayobozi bakuru badaha urugero ababagwa mu ntege ari ikibazo, kuko batabaha umurage mwiza, ndetse kutabaha icyo bakwiye, bikaba bigayitse.
Yahereye ku bikorwa RPF yakoze itangira urugamba rwo kubohora u Rwanda, maze yerekana ko hari abato batazi urwo rugamba agira ari “hari abato babayeho vuba, hari abari impinja, cyangwa se bari bataravuka, ubu aba bose aho bageze, bari hano, ni abayobozi ku rwego rumwe cyangwa urundi. Muri bo hazarokoka bangahe niba abakuru batabereka urugero rwiza?”
Yagize ati “Inshingano rero dufite, ni inshingano ikomeye cyane. Twakabaye kuba dutekereza icyo dukwiye kuba dukora.”
Aha ni ho Perezida Kagame yahise agaruka ku bihe Afurika irimo, aho usanga urubyiruko ruhaguruka, aha akaba yagize ati “Hari ibihe bigezweho mubona hirya no hino, nabyo bya politiki, aho urubyiruko rusigaye ruhaguruka, rukagira ibyo rusaba. Uzi ko ari byo ariko? Bakwiye kugira ibyo basaba. Twebwe, RPF, tugomba gutegereza ko hari abaza gusaba ibyo bagomba gusaba? Ubwo twaba twarujuje inshingano zacu twiyemeje, aho abantu bagomba guhaguruka bati turashaka iki, turasha iki, twarakibuze?”
Yongeyeho bati “Iyo urubyiruko ruhagurtse rusaba, jye ndabyumva, ndetse icyo bivuze, impamvu nabyumva, nuko ari nk’ibyo twakoze natwe tukiri bato, kurinda tugera hano uyu munsi.”
Yagize ati “Urugamba rwa RPF, amateka ya RPF ni ukuvuga ngo hari ibyo mungomba, mugomba kubimpa. Abantu bakoresha wenda uburyo butandukanye ariko ni bimwe. Uburenganzira bwanjye si ibyo ngomba kugusaba ngapfukama. Tutagombana kabisa (tuzahangana). Ntawe napfukamira, ntabwo nategereza ko umuntu ampa uburenganzira bwanjye nk’aho ari impuhwe angiriye. Oya.”
Kagame yavuze ko mu Rwanda hari abahagurutse bakavuga bati “hari ikintu utaduhaye, jye nabyumva, kuko nanjye niho nahereye, namwe mwese niho mwahereye.”
Yavuze ko abari mu myanya, bagomba kumva ko ntawe uzagomba kubasaba uburenganzira bwe, maze agira ati “kwaba ari ukwibagirwa birenze urugero.”
Ni yo mpamvu kandi mu mikorere y’abayobozi ngo bagomba kumva ko hari inshingano batagomba kibingingira.
Kongere ya 17 ya RPF Inkotanyi yahuriyemo abarenga 2200.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|