Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizatwara Miliyari 853,6Frw mu ngengo y’Imari 2025-2026
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, yavuze ko amafaranga azagenda ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera mu ngengo y’Imari ya 2025-26, angana na Miliyari 853,6Frw.

Minisitiri Murangwa yavuze ko kubaka iki kibuga bizajyana no kwagura ibikorwa bya RwandAir, bizakorwa kuva mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2025-2026 kugeza mu 2028.
Ati “Kwihutisha imirimo yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya cya Kigali, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi, biri mu bikubiye muri iyi ngengo y’Imari ya 2025-2026.”
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026 ingana na Miliyari 7,032Frw, amafaranga azava imbere mu Gihugu ni Miliyari 4,105.2Frw, inkunga z’amahanga ni Miliyari 585.2Frw mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba zingana na Miliyari 2,151.9Frw.
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mu Bugesera yatangiye mu 2017, icyiciro cya mbere bikaba biteganyijwe ko kizuzura mu 2027, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu Miliyoni 7 ku mwaka, naho abarenga 6,000 bahabwemo akazi.

Sosiyete y’ubwikorezi ya Qatar Airways yaguzemo imigabane ingana na 60% ndetse umushinga uravugururwa ku buryo kizuzura neza mu 2032, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu Miliyoni 14 ku mwaka.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege igeze muri kimwe cya kane, ni ukuvuga hagati ya 25% na 30%, gusa inzira z’indege, imihanda yo ku buta, inzira z’amazi n’ibindi byo hasi byararangiye, ubu hatangiye kubakwa inyubako.
Minisitiri Murangwa yavuze ko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 yazamutse ku kigero cya 21% ugereranyije n’amafaranga yakoreshejwe muri uyu mwaka urimo gusozwa.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’Imari isanzwe, ni ukuvuga mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa bya Guverinoma angana na Miliyari 4,352.9Frw mu gihe azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari n’indi mishinga angana na Miliyari 2,679.5Frw.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|