Abayobozi mu burezi barasaba ko nta mwana wiga mu mashuri y’incuke usibizwa
Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’amashuri y’ibanze muri REB Dr. Flora Mutezigaju, arasaba abarimu n’ababyeyi bita ku bana biga mu mashuri y’inshuke, birinda kubasibiza kuko binyuranyije na gahunda ya Leta yo kwiga no kwigisha mu mashuri y’inshuke.

Yabitangarije mu kiganiro cyateguwe na Minisitiri y’uburezi, ku mpinduka mu burezi guhera umwaka utaha w’amashuri 2025-2026, ahagamijwe gusuzuma aho uburezi bw’amashuri y’inshuke n’abanza bigeze, imbogamizi zirimo n’uko zafatirwa ingamba.
Muri icyo kiganiro Dr. Mutezigaju yagaragaje ko gusibiza abana mu mashuri y’inshuke, bituma bagera igihe cyo gutangira amashuri abanza bamaze gukura, bigatuma umwana yagira ibibazo birimo no guta no kurambirwa ishuri.
Avuga kandi ko amabwiriza ya REB ateganya ko niba umwana yarakererewe gutangira mu mashuri y’inshuke, iyo agiye kwiga ahita ahera mu ishuri rijyanye n’imyaka ye, kugira ngo atazakererwa gutangira umwaka wa mbere n’ubwo haba hari ibyo atabonye mu myaka ya mbere y’inshuke.
Agira ati, "Ubundi ntabwo byemewe ko umwana wiga mu ishuri ry’inshuke asibizwa, ikindi niba umwana aje gutangira mu ishuri ry’inshuke afite imyaka ine agomba guhita ajya mu wa kabiri, niba aje gutangira afite itanu ahita ajya mu wa gatatu, ntahera mu wa mbere kugira ngo azarangizanye n’abandi afite imyaka itandatu ahita atangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza".
Dr. Mutezigaju avuga ko kubaka ibyumba by’amashuri, gushaka abarimu, ubukangurambaga bwo kuzana abana mu mashuri y’inshuke, no guteza imbere ingo mbonezamikurire y’abana, byatumye nibura abana bagera kuri 45% barabashije kwiga amashuri y’inshuke kuva mu 2017 kugera 2025.
Filmen Dusengumuremyi ukorera Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke UNICEF, agaragaza ko abana bato baba bafite ubushobozi bwo gufata mu mutwe cyane, kuko igihe cyo gufata ari ukugeza ku myaka itandatu, bityo ko umwana utize amashuri y’inshuke atabasha kuziga neza andi masomo, kubura ubusabane n’abandi bana no kubura umusingi wo kwiga adasibira.
Asaba ko abana bafite imyaka itanu bahabwa amahirwe yo gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza, kugira ngo bitume uwatangiriye igihe amashuri y’inshuke adakerererwa ategereje abatangiye bakererewe.
Agira ati, "Minisiteri y’Uburezi ikwiye kwita no ku bana bakirwa mu marerero, kandi buri rerero rikagira ikigo cy’ishuri ribanza rishamikiyeho, hakwiye no kurebwa ku bikoresho, byaba ibitabo n’ibikinisho bikenewe, haba ari ku bigo by’amashuri n’amarerero mu ngo kuko nibyo byashyira ku rugero rwiza amashuri y’inshuke".
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri muri Camp Kanombe Jacqueline Umurerwa, avuga ko bamaze igihe bakorera mu burezi, ariko kuva 2018 ari bwo batangije amashuri y’inshuke.
Avuga ko umwana watangiye ishuri ry’inshuke akuramo ubumenyi butandukanye, burimo no kumenyera ishuri kare, uko yitwara mu bandi, kwigira mu mikino, bigatuma yitegura neza kwiga amashuri abanza.
Agira ati, "Hari abana baza barira badashaka kwiga ariko bagera ku ishuri bakarikunda, bakamenya uko babika ibikoresho byabo, kumenyera kwiga no kwiyigisha, bigatuma umwana atera imbere akazatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza atararambirwa kwiga kandi ntiyumve yata ishuri".
Yifuza ko hakongerwa ibyumba by’amashuri, amahugurwa y’abarimu batize uburezi, no kuba habaho umwihariko w’abarimu bize kwigisha inshuke.
Agira ati, "Abarimu bigisha amashuri y’inshuke bafite ibibazo bikomeye, nibura umwarimu yakabaye yigisha abana 25, ariko usanga bari hejuru ya 50, bigatuma umwarimu umwe atabitaho uko bikwiye".

REB ivuga ko muri buri Kagari bagiye gushyiramo nibura amarerero abiri yujuje ibisabwa, hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi ryifuzwa, mu mashuri y’inshuke hanakomeza kunoza gahunda y’amarerero yo mu ngo.
Hazakorwa kandi ubukangurambaga bwo gukomeza kwigisha kubana neza mu miryango, kuko byagaragaye ko imiterere y’umwana ayikura iwabo uko imiryango, ababyeyi babanye, kugira ngo uko ababyeyi bameze neza, abe ari nako abana bamera, no gutangirira igihe ishuri ry’inshuke.
Imibare igaragaza ko nibura abana 45% ari bo bamaze kugera mu rwego rwo kwiga mu mashuri y’inshuke kugera 2025, intego ikaba ari uko mu myaka itanu baba nageze kuri 65%
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|