Cricket: Zimbabwe na Tanzania zageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo #Kwibuka31

Kuri uyu wa Gatanu, amakipe ya Tanzania na Zimbabwe yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Cricket asezereye u Rwanda na Uganda muri 1/2.

Tanzania na Zimbabwe zizahurira ku mukino wa nyuma
Tanzania na Zimbabwe zizahurira ku mukino wa nyuma

Ni imikino yakinwe kuri uyu wa Gatanu, aho mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze toss (Gutombora gutangira ukubita udupira cyangwa ujugunya udupira) maze rutangira rujugunya udupira, mu gihe Tanzania yatangiye idukubita ibuzwa n’u Rwanda gushyiraho amanota menshi. U Rwanda rwagize igice cya mbere cyiza, kuko cyarangiye Tanzania ishyizeho amanota 59, u Rwanda rumaze gusohora abakinnyi umunani ba Tanzania (8 wickets), muri overs 20.

U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusabwa amanota 60 ngo rutsinde uyu mukino ibyafatwaga nkibyoroshye mbere ry’umukino, ariko ntabwo ariko byagenze kuko byasabye
overs 17 n’udupira tubiri ngo Tanzania ibe Imaze gusohora abakinnyi bose b’u Rwanda (All out) rwari rumaze gushyizeho amanota 43.

Mu wundi mukino wa 1/2 wahuje Ikipe y’igihugu ya Uganda n’iya Zimbabwe, ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yatsinze ku cyinyuranyo cy’inota rimwe gusa. Zimbabwe yari yatangiye ikubita udupira ikaba yasoje igice cya mbere ishyizeho amanota 93 muri overs 20 mu gihe Uganda yasohoye abakinnyi umunani ba Zimbabwe.Ikipe y’igihugu ya Uganda yananiwe gukuraho icyo cyinyuranyo kuko muri overs 19 n’agapira kamwe, Zimbabwe yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Uganda.

U Rwanda na Uganda birahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n’igice za mu gitondo mu gihe saa saba n’igice Zimbabwe na Tanzania bazakina umukino wa nyuma, imikino yombi izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka