REB ntiyemeranya n’abavuga ko amashuri y’inshuke yita ku ndimi gusa
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB nticyemeranya n’abavuga ko amashuri y’inshuke ashishikazwa no kwigisha indimi gusa, ariko ntiyite ku kumenya neza ibitekerezo by’umwana.

Mu kiganiro cyiga ku burezi bufite ireme mu mashuri y’inshuke n’abanza cyabereye i Kigali kuri uyu wa 13 Kamena, hari abatanze ibitekerezo bagira bati “ Ese ni gute amashuri y’inshuke afasha mu gusigasira impano z’abana ko tubona bahatwa indimi gusa”?
Dr Flora Mutezigaju umuyobozi mukuru wungirije wa REB yagize ati,” Kuvuga ko impano z’abana zititabwaho sinemeranya na byo cyane, kuko urebye mu nteganyanyigisho yo mu mashuri y’inshuke, umwana aba ategurwa neza kugira ngo azashobore kujya mu cyiciro gikurikiyeho, hitabwa ku mbamutima ze, ndetse n’uburyo abana n’abandi.”
Ibi ngo binyuzwa mu mikino itandukanye, ari naho mwarimu abonera umwana ufite impano runaka cyangwa se ushobora kuba afite ikibazo wenda akura mu muryango agafashwa.
Mu bindi byavuzwe, hari uwagaragaje ko ibigo bimwe na bimwe bigira uruhare mu gutuma abana batajya ku ishuri kubera ko bavuga ko imyanya yuzuye n’ibindi.
Dr Mutezigaju avuga ko icyo kibazo ahanini giterwa n’ibikorwaremezo bidahagije, ariko ko kizakemurwa cyane na gahunda Leta ifite yo gushyiraho ibigo mbonezamikurire y’abana baro nibura bibiri muri buri Kagari kose ko mu Rwanda, kuko buri mwana wese azakirwa kandi akiga ari hafi y’iwabo aho bitamusaba gukora urugendo.
Uyu muyobozi yavuze ko Leta y’u Rwanda iteganya gushyiraho amashuri yihariye muri buri Ntara hakaba ishuri rigenewe abana bafite ubumuga bukomatanyije cyangwa se bafite ubumuga bwo mu mutwe bukomeye kuko byamaze kugaragara ko hari abana badashobora kujya mu mashuri asanzwe, kandi amashuri ahari yita ku bana bafite ubumuga ahari kugeza ubu ngo ni 12 gusa mu gihugu cyose.
Ayo mashuri yihariye kandi agomba kuzaba ari amashuri y’abana biga babamo kubera ko abana bafite ubwo bumuga bwo mu mutwe cyangwa se ubukomatanyije bitashoboka ko biga bataha iwabo.
Ku bijyanye n’icyo Leta iteganya gukora mu kuzamura imyumvire y’ababyeyi, mu kumva akamaro k’amashuri y’inshuke no kumenye uruhare rwabo mu guteza imbere uburezi muri icyo cyiciro, REB ivuga ko icyo Leta itaganya ari ukongera ubukangurambaga bugamije gufasha ababyeyi kumenya no kumva neza uruhare rw’uburezi bw’inshuke mu gutuma umwana atsinda ibyiciro bikurikiraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|