Dore icyo wakora mu gihe uhagamwe n’ihwa ry’ifi
Amafi cyangwa se amasamaki ni amafunguro akundwa n’abantu benshi, cyane cyane abaturiye amazi aho amafi aboneka mu buryo bworoshye kandi kenshi, gusa hari n’abayakunda nubwo byaba bibasaba kujya kuyagura ku isoko kure, kubera gusa ko bayafata nk’inyama nziza ku mubiri wabo, kuko avugwaho kuba agira amavuta macyeya ugereranyije n’izindi nyama. Ariko se ni iki umuntu yakora mu gihe ahagamwe n’ihwa ry’ifi mu muhogo?

Dr Kalyani, Umuganga uvura indwara zo kubaga mu bitaro bya Leta bya Vijayawada mu gihugu cy’u Buhinde, aganira na BBC, yasobanuye igikwiye gukorwa mu gihe umuntu yahagamwe n’ihwa ry’ifi.
Yagize ati “Mu gihe umuntu agiye kurya ifi ni ngombwa kubanza kuyikuramo igufa ryayo rifasheho amahwa yose, twebwe abaganga ni ko tubisaba. Ariko mu gihe umuntu ahagamwe n’ihwa ry’ifi mu muhogo, akagezwa kwa muganga, bisaba ko abanza gukorerwa isuzuma ryo kureba mu muhogo imbere hifashishijwe igikoresho cyitwa ‘endoscope’. Ibyo ni ukugira ngo bashobore kurikuramo babanje kumenya neza aho riherereye. Iyo ihwa ryamanutse rikarenga mu muhogo, bafata ifoto ya X-ray bikamenyekana aho riri, umuntu bakamubaga bakarikuramo”.
Yakomeje agira ati "Nta mpamvu yo kugira ubwoba cyane mu gihe ihwa ry’ifi rihagamye mu muhogo kuko birakunda ko rivanwamo. Ikindi nubwo ryahagama mu nzira y’igogora ivana ibyo kurya mu kanwa ibijyana mu gifu, nabwo nta mpamu yo kugira ubwoba cyane kuko bitewe n’uko ringana, aside yo mu nda ishobora kuritwika rigashonga mu buryo bworoshye”.
Dr Hariharan usanzwe uvura indwara zo mu mubiri imbere (internal medicine) mu bitaro byo mu Mujyi wa Chennai mu Buhinde, we yasobanuye uko uwahagamwe n’ihwa ry’ifi yakwitwara no mu gihe atarajya kwa muganga, kandi bikaba byamufasha.
Ati “Niba ihwa ry’ifi ryaguhagamye mu muhogo, kanda mu nda cyane, bifasha ko ihwa risohoka kubera umwuka uturuka mu nda. Ikindi ni ugukomeza kunywa Fanta cyangwa se soda, kubera ko ‘gaz’ ibamo ituma umuhogo usa n’ufungutse bigatuma ihwa risohoka rikavamo”.
Ikindi ni ukurya umuneke, ngo ni ubundi buryo bwo kwikiza ihwa ry’ifi rito ryahagamye mu muhogo, kubera ko umuneke woroshye, ntubabaza mu muhogo no mu gihe umuntu yaba yagize icyo kibazo cyo guhagamwa n’ihwa, ahubwo igihe amaze kuwunoza mu kanwa, mu gihe cyo kumira, ushobora kumanura iryo hwa rikagera mu gifu aho ritwikwa na aside irimo.
Hari kandi gukorora cyane n’ingufu, gukorora ni uburyo umubiri ukoresha wirwanaho igihe hari ikintu kidasanzwe kigiye mu muhogo cyangwa se mu nzira z’ubuhumekero. Gukorora byongerera imbaraga umwuka usohoka bigatuma ikintu kidasanzwe nk’iryo hwa ry’ifi, gisohoka kikava mu nzira z’ubuhumekero, bityo rero uhagamwe n’ihwa agomba kwemera agakorora n’ingufu kuko bishobora gufasha ko iryo hwa ryasohoka.
Ikindi ni ugufata umugati, ukawutumbika mu mata ugahita uwumira, ubwo buryo nabwo bujya gukora kimwe no kurya umuneke, kuko iryo hwa ryari ryahagamye mu muhogo rishobora gufata kuri uwo mugati mu gihe cyo kuwumira, rigahita rigera mu gifu aho ryitwikwa na aside rikarangira.
Ibindi biribwa byakoreshwa muri ubwo buryo, harimo umuceri utetse, ndetse n’ibirayi cyangwa se ibijumba.
Hari kandi kunywa amavuta ya olive, kubera ko amavuta atamanuka mu muhogo ngo ashire mu nzira byihuse nk’uko bigenda mu gihe umuntu anyoye amazi, ayo mavuta yo amara umwanya munini amanuka mu muhogo akanahabobeza, bikaba byatuma n’ihwa ryari ryahagamye rishobora kuva mu muhogo rikamanuka mu gifu.
Ikindi ni ugufata amazi y’akazuyazi arimo umunyu, ukayashyira mu kanwa ubundi ukararama ugasa n’uyasunikisha umwuka mu muhogo wanga kuyamira, ibyo ngo byoroshya imikaya yo mu muhogo, bikaba byatuma agahwa gatoya kari kafashe mu muhogo kakamanuka.
Uwo muganga avuga ko bibujijwe kugerageza gushyira ikintu icyo ari cyo cyose mu muhogo cyane cyane icy’icyuma, ugamije kuvanamo ihwa ryahagamyemo, uretse no gukozamo ibyuma, ngo birabujijwe no gukozamo intoki kuko byakomeretse mu muhogo bikaba byatezamo ibindi bibazo birimo na za ‘infection’.
Asoza avuga ko mu gihe ubwo buryo bwo mu rugo bwo kwikiza cyangwa se gufasha uwagize ikibazo cyo kunigwa n’ihwa ry’ifi, iyo bwanze gukora, icyihutirwa ni ukujya kwa muganga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|