Umwaka wa 2026 uzasiga ku isoko imiti yakozwe na NIRDA

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku Iterambere ry’Inganda (NIRDA), Telesphore Mugwiza, avuga ko umwaka utaha wa 2026 uzarangira ku isoko ry’imiti ivura abantu harimo n’iyakorewe muri iki kigo.

Imiti ikorwa na NIRDA igiye kujya ku isoko
Imiti ikorwa na NIRDA igiye kujya ku isoko

Uyu muyobozi avuga ko iyo miti ari ikomoka ku bimera bamaze igihe bakoraho ubushakashatsi, kandi ko kugeza ubu iyo baboneye umuterankunga uzakora myinshi ikajya ku isoko ari itatu ari yo Batankor uvura inkorora, Calandular wifashishwa mu kuvura indwara z’uruhu ndetse na Rusendina wifashishwa n’abarwaye za rubagimpande.

Kuri ubu barimo gutunganya icyumba kizashyirwamo imashini zizajya zifashishwa mu gukora iyo miti, ku bufatanye n’umuryango FXB ari na wo uzayishyira ku isoko.

Agira ati "Hari gukorwa icyumba cyihariye kizajya gikorerwamo iyo miti, ku buryo izajya igisohokamo izajya iba imeze neza. Imiti yo kuyikora byararangiye, hasigaye gutangira gukora myinshi. Umwaka utaha byanze bikunze uzarangira yaramaze kugera ku isoko."

Muri Laboratwari ya NIRDA
Muri Laboratwari ya NIRDA

Mugwiza anavuga ko urebye aho gukorera iyo miti hujuje ibisabwa n’imirima ihagije yo guheraho bakora imiti, biri mu byo bari basabwe n’ikigo gishinzwe imiti mu Rwanda (RFDA), kugira ngo bahabwe uruhushya rwo gutangira kuyikora ari myinshi, kandi ko umwaka utaha bazaba babikemuye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka