Nyamagabe: Bahinze ibigori kuri hegitari 28 bataha amara masa
Abahinga mu gishanga cya Mwogo giherereye mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe bahangayikishijwe no kuba barahinze ibigori kuri hegitari 28 bimwe bikuma ibindi bikabora, bigiheka.

Tharcisse Ntijyinama, Perezida wa Koperative Ingenzi Kamegeri ari na yo ihinga muri kiriya gishanga, avuga ko ibigori babiteye mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2025, byagera igihe cyo gutangira kuzana imbuto bimwe bikuma, n’ibyahetse bikabora.
Agira ati “Byageze igihe cyo gusambura biruma, n’ibigize ngo birarokotse bigaheka bikabora. N’ubu n’ibirimo intete ubona zaragiye zumiramo ziteze.”
Yunganirwa na Melena Mukamazimpaka, umunyamuryango muri iriya koperative ugira ati “Ikigori cyarahekaga, cyamara kuva muri nyina ukabona gihise cyuma nk’icyeze, wagitonora ugasanga cyaraboze mo imbere kandi kitaranatondaho intete.”
Ku bijyanye n’icyateye biriya bigori kurumba bene kariya kageni, hari abahinzi bavuga ko bumvise hari abavuga ko bishobora kuba byaraturutse ku mbuto itarahawe igihe cyo guhora, abandi bakavuga ko ari indwara yaje mu bigori biturutse ku mihindagurikire y’ikirere, kuko imvura yabaye nyinshi.
Icyakora, Jean de Dieu Dushimimana uhagarariye RAB mu Karere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru we avuga ko babonye byaraturutse ahanini ku mbuto itajyanye na kiriya gishanga, kubera ko iyahageragejwe ikanatanga umusaruro mwiza ari RHM 1601 na RHM 1611, nyamara ngo ntabwo ari zo zifashishijwe.
Asaba abahinzi rero kwifashisha imbuto iba yaragaragaye ko ari yo iberanye n’aho bahinga agira ati “Biba byiza igihe bagiye kugura imbuto kubanza kureba izihari, bakareba izo basanzwe bifashisha, bazibura bakagisha inama agronome ku zindi zakwifashishwa. Si ugupfa gufata imbuto iyo ari yo yose.”
Ku rundi ruhande ariko, Ntijyinama we avuga ko ibyo kumenya ko imbuto bahawe ikwiye cyangwa idakwiye bitaborohera nk’ababahinzi, ko bikwiye kurebwa n’abagoronome, cyane ko ari bo babafasha mu gukora komande y’imbuto, bakabahuza na kampani yatsindiye iryo soko.
Agira ati “Komande ikorerwa muri sisitemu, goronome w’umurenge n’uw’akarere bakabyemeza, hanyuma uwatsindiye isoko ryo gutanga imbuto na we yifashishije sisitemu akohereza fagitire, ikishyurwa, hanyuma abahinzi bakajya gufata imbuto.”
Abahinga muri kiriya gishanga ubu barahangayitse kubera ko ibigori bacyezagamo ari byo byabatungaga mu mpeshyi. Iyo bitegereje ngo babona nta na toni eshanu zizava muri kiriya gishanga cyose, mu gihe cyeragamo izibarirwa mu 140.
N’utugori twajeho ahanini kandi ngo ni utwavuye ku mbuto yaguzwe ku ruhande, iyo baguze ku watsindiye isoko yabaye nkeya.
Ntijyinama ati “Nkanjye mpinga kuri ari icumi, ariko nta n’ikilo nzahakura. Twezaga ibigori bimwe abanyamuryango bakabitahana bakabona igikoma bagashesha na kawunga, tugasigarana bikeya bizavamo ubwishyu bw’imbuto n’ifumbire. Ibi byose ubu ntabyo.”
Mukamazimpaka na we ati “Twezaga hagati ya toni 146 n’150, ariko nta n’ebyiri zizavamo! Muri koperative ni ho twabaga duteze amakiriro y’imibereho yo mu mpeshyi ku bigori. Inzara ni ndende sinzi ko tuzayihonoka. N’imbuto ndetse n’amafumbire ni koperative yabidukopye, ntituzi aho tuzakura ubwishyu.”

Nyuma y’uko iki kibazo cyamenyekanye, umwishingizi Radiant yaraje ababarira ibyo bagomba kwishyurwa, ariko kuri ubu baribaza igihe bazishyurirwa kugira ngo babashe kubona byibura amafaranga yo kwishyura koperative.
Icyakora, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Thadée Habimana, avuga ko bitazatinda, kandi ko bazishyurwa miliyoni 14.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|