Perezida Kagame ibi yabihereye ku kibazo cy’umuhanda wa Bugarama muri Rusizi wangiritse hakaba hashize igihe kinini udakorwa kandi yarabivuze, agahamya ko abayobozi babishinzwe baba badahari.
Yagize ati “Uzi impamvu imwe mu zituma bidakorwa, aba bayobozi, baba abato cyangwa abakuru, mu by’ukuri ntibahari. Ugiye kubara ingendo bakora, bibera hanze mu ma ‘conferences’. Bafite rero ibyo bavuga, u Rwanda barugize igitangaza, ngo kwerekana ‘best practice’, ukabona ba Minisitiri batanu cyangwa batandatu, bose barandika basaba kugenda, ukibaza uti ese barajya he? Bati hari amasomo bajya gutanga kandi ni ingirakamaro”.
Yungamo ati “Amasomo ujya gutanga wowe yakumariye iki? Icyo navanyemo rero, ubu Minisitiri kuzongera guhaguruka akavuga ngo aragiye, muzajya mubanza munsobanurire icyo agiye kuzana, kiruta icyo yari akwiriye kuba atanga ku Banyarwanda. Iri genda ryandambiye. Minisitiri w’Intebe, undebe, unyumve, ryandambiye”.
Ati “Muzajya munabisobanura mu gihe, tubanze twumvikane icyo turi butakaze umuyobozi natajya hariya bamutumiye, ndashaka kukimenya. Ariko icyo gihe bikwibutsa icyo uri butakaze nibaramuka bagiye, turebe ikinyuranyo. Ndaza kubafungira rwose. Hari nk’aho muri Minisiteri imwe harimo ba Minisitiri babiri, ariko ugasanga bagiye bose, bitari muri Minisiteri imwe ahubwo eshatu cyangwa enye, abantu bose bagiye”.
Akomeza avuga ko n’ikindi kibazo kibirimo, ari uko n’uwagiye hanze atongera kwitaba telephone, ntaba agifitanye isano n’aho akomoka, ngo aba yabaye uw’ab’aho yagiye, umushatse ntiyongera kumubona, avuga ko ibyo bigomba guhagarara.
Iby’iki kibazo, Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga Kongere ya 17 ya FPR-Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango barenga 2200, aho baganiriye ku ngingo z’ingenzi z’iterambere ry’u Rwanda, igikorwa cyabereye mu Intare Arena.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Erega bajye banamenya ko Ari umusoro wabaturage barimo gukoresha Kandi wagakwiye gukoreshwa ibifitiye abaturage akamaro.