Dore uko abashinzwe uburezi basanga ikibazo cyo gusibira mu mashuri abanza cyakemuka
Abashinzwe uburezi mu bagaragaza ko ubucucike mu mashuri, ubumenyi bw’umwarimu mu kwigisha, biri mu bituma umunyeshuri atsindwa agasibira, cyane ku banyeshuri b’abanyantege nke nk’uko bigaragara mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, aho mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri abana basibira biyongereye.

Hari kandi ibibazo byo kwiga ingunga ebyiri ku munsi mbere na nyuma ya saa sita, bigatuma abanyeshuri biga igihe gito, kandi amashuri menshi arimo abana benshi bigatuma umwarimu atabakurikirana neza.
Hari kandi ikibazo cy’uruhare rw’ababyeyi badakurikirana imyigire y’abana ku buryo uwasibye batamenya impamvu yabiteye, cyangwa umubyeyi ntafashe umwana gusubiramo amasomo, hakaniyongeraho icy’ibikoresho bidahagije mu mashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Ubucucike mu gutsindwa no gusibira
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, atangaza ko hagati ya 2017-2024 hubatswe ibyumba by’amashuri 27500, ariko ntabwo byakemuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, ariko Leta ikaba igaragaza ko izakomeza kubaka ibyo byumba by’amashuri kugera nibura ishuri rifite abana 45 mu myaka itanu iri imbere.
Avuga ko kubera iyo mpamvu abana bose bagiye kujya biga umunsi wose, kandi harangizwe ibiteganya kwiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, kuko iyo ibyigishwa bidahuye n’igihe cyo kwigisha habaho ingaruka mbi, ariko mu bushobozi buhari abana bakwiye kwiga bakanamenya.
Agira ati “Iyo ibyigwa bidahuye n’ibyigishwa hagakubitiraho n’ubucucike bw’abanyeshuri bituma abana batsindwa cyane bigatera gusibira kw’abanyeshuri mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashiri abanza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Umwana akwiye gusoma kugira ngo amenye, utumva ururimi wigamo ntabwo wakwiga, bakwiye kuba bumva bazi kandi gusoma no kwandika mu rurimi bigamo”.
Agira ati “Umwarimu iyo yigisha yihuta kubera amasomo menshi nta gihe afite cyo kwita ku mwana ugenda gahoro, nicyo gituma abana basibira mu mwaka wa mbere, ni yo mpamvu hafashwe ingamba zo guhuza ibyigwa n’amasaha yo kubyigisha”.
Mwarimu Marie Jeanne Nkusi wigisha kuri GS Kimironko mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba abana batsindwa ari benshi mu mwaka wa mbere ari ikibazo cy’ubucucike kuko nk’aho yigisha icyumba kimwe kiba kirimo abana 69, agomba gukurikirana abana mu minota 40 ku isomo bamwe ntabagereho, bagasigara inyuma dore ko hari n’ababa bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Agira ati “Nibura buri munsi wa gatanu abana basigaye inyuma tugira umwanya wo kubegera, ariko ubucucike buteza ibibazo iyo babaga nka 40 wabasha kubakurikirana, Icyakora no kwirirwana n’abana umunsi wose bizatuma dukomeza kwita kuri bamwe b’intege nkeya”.
Ni izihe ngamba kuri MINEDUC
Minisitiri w’Uburezi avuga ko mu cyerecyezo NST II kizagera 2029, Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iteganya kuba yubatse ibyumba by’amashuri bihagije, ku buryo buri cyumba cyakira nibura abanyeshuri 45, ariko ko ari urugendo kuko bigendana n’ubushobozi bw’Igihugu.
Agira ati “Turakuraho kwiga mu ngunga ebyiri ku bana bityo bige umunsi wose, kandi twongere ibyumba by’amashuri ku buryo kugeza mu 2029 nta kibazo kizaba kigihari, kandi tuzaba twarahuguye abarimu bashoboye kwigisha abo bana”.
Ku kijyanye n’ireme ry’uburezi aho abanyeshuri mu mashuri abanza icyiciro cya mbere rikiri hasi mu ndimi, zaba icyongereza ikinyarwanda ndetse no mu mibare, avuga ko bagomba kongera ubushobozi bw’abarimu mu bumenyi bw’indimi, no gutanga ibizamini bisuzuma ubumenyi bw’icyongereza ku binjia mu mwuga w’uburezi.
Agira ati “Ubu hari abarimu ibihumbi 38 twatangiye gusuzuma ubumenyi bwabo mu ndimi, kandi umwaka utaha abarezi bose bazaba bari mu buryo bw’ikoranabuhanga ridufasha kumenya uko bahagaze mu ndimi n’uko twabazamurira ubumenyi”.
Hari kandi uburyo bwo gutanga ibizamini by’indimi, ku buryo ugiye kwinjira mu burezi azajya abanza agakoreshwa ikizamini cy’icyongereza.
Akarere ka Ngororero ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi basibira, cyane mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gahunda z’abafatanyabikorwa mu kubaka ibyumba by’amashuri no gukemura ibindi bibazo zikaba zakenewe ngo haboneke amahugurwa ku barium no gutegura neza porogaramu z’abanyeshuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|