Abize imyuga bazanye isabune ikoze mu bishishwa by’imyumbati

Abiga imyuga n’ubumenyi ngiro muri Diyosezi ya EAR Shyogwe, bamaze kuvumbura uburyo bwo gukora amasabune bifashishije ibishishwa by’imyumbati, bakamuramo amavuta asimbura amamesa n’andi mavuta bakoreshaga.

Ubwo buvumbuzi babukoze nyuma y’ubushakashatsi bwo gushyushya ibishishwa biva ku bijumba by’imyumbati, bakabisekura bakabikamuramo amavuta meza afasha gukora isabune zirimo izo koga n’izo koza ibikoresho byo mu rugo.

Bamwe mu banyeshuri bize imyuga n’ubumenyi ngiro, bavuga ko batangiye gukoresha ayo mavuta bakora isabune kandi zageze ku isoko, ku buryo batangiye kwiteza imbere.

Urugero ni urwa Murwanashyaka Ildephonse wize muri Hanika TSS i Nyanza, ubu usigaye akorera mu Igisubizo Company ikora amasabune, amavuta yo kwisiga n’amarangi, aho avuga ko gukoresha isabune mu bishishwa by’imyumbati byagabanyije igiciro ku mavuta bakoreshaga, bituma isabune yabo nayo ihenduka.

Agira ati, "Umuti w’isabune usanzwe ni 1700frw twebwe turawugurisha 1000frw, kuko amavuta asanzwe yahenze aho agura hejuru ya 2000frw/kg, twe ayo twikorera mu bishishwa by’imyumbati aba aduhagaze nka 600frw/kg, isoko riragenda riboneka kuko ubu tumaze kwiyubakira aho uruganda rukorera, kandi dufite intego yo gukomeza kwagura".

Murwanashyaka avuga ko nyuma yo gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikavamo amavuta bakoresha isabune, imyanda isigaye bayitunganyamo ifumbire nayo bakayigurisha bakanabasha kubungabunga ibidukikije baniteza imbere.

Umushumba wa EAR Diyosezi ya Shyogwe Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, avuga ko mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro batangije gahunda bise Iga, Kora Wigire (Tinyuka urashoboye), bakurikiraniramo abarangiza imyuga n’ubumenyi ngiro, nyuma yo kubona ko hari abatabyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Avuga ko nko ku bakora amasabune mu mavuta y’ibishishwa by’imyumbati, bafite gahunda yo kubahuza n’amasoko bwa mbere mu bakiriya n’aho bakorera, ndetse bakanabyigisha mu mashuri kugira ngo ubwo bumenyi busangirwe na benshi, kuko isabune ku isoko igenda ihenda.

Agira ati, "Turashaka ko Pasiteri muri Paruwasi ayobora abona ko umukirisitu ukennye ari ikibazo, duhereye rero mu rubyiruko turabigisha ubumenyi ngiro kugira ngo bazamuke bafite akazi, kuko ibyo kwiga amagambo mu makayi gusa bitakigezweho, nko kuri ariya masabune nanjye iwanjye mu rugo niyo nkoresha, akora neza tunayahaho impano abafatanyabikorwa badusura kandi tuzakomeza guhuza urubyiruko rwacu n’amasoko y’ibyo bakora".

Usibye gukora amarangi, amasabune n’amavuta yo kwisiga, abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu bigo bya EAR Shyogwe bazi no gukora ibijyanye n’ubutetsi, ubudozi, ubwubatsi, amashanyarazi n’ikoranabuhanga rijyanye no koroshya igihe no gucunga umutekano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka