Nta gahunda dufite yo kongera amafaranga y’ishuri – Minisitiri w’Uburezi

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yabeshyuje amakuru amaze iminsi avugwa ko Leta yaba igiye kongera amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta, ndetse no kongera uruhare rw’ababyeyi mu ifunguro ry’umwana ryo ku ishuri(Schoolfeeding).

Minisitiri Nsengimana wari uyoboye inama ku iterambere ry’uburezi bw’ibanze yagize ati “Izo ni impuha, sinzi aho ayo makuru yaturutse. Nta gahunda dufite yo kongera amafaranga y’ishuri cyangwa ayo kugaburira abana.”

Kuri iki cyo kugaburira abana, Minisitiri ahubwo yavuze ko uruhare ababyeyi basabwa gutanga batarutanga neza, abakangurira gushyiramo imbaraga, buri wese agakora uruhare rwe.

Mu mashuri abanza, Leta yishyurira abana amafaranga 135 y’ifunguro rya buri munsi, cyangwa se frw 8,775 ku gihembwe ariko ikanasaba ababyeyi gutanga umusanzu wabo ungana na frw 975 ku gihembwe.

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyo rwose! Murakoze ku makuru mutanze ababyeyi benshi bibazaga aho amafaranga 19500frw azava byumwihariko nk’umubyeyi ufite nk’abana 5 biga Primary byari kuba bigoranye pee!

Zacharie yanditse ku itariki ya: 16-06-2025  →  Musubize

Musanze turabashigikiye ahubwo ababyeyi dutangire inkungayacu kugihe murakoze kutumara impungenge

Niyigena frorence yanditse ku itariki ya: 15-06-2025  →  Musubize

Kbc turashubijwe twari twaheze mu gihirahiro twibaza ukuntu tugiye kuri vamos byatuyobeye

Esdras yanditse ku itariki ya: 14-06-2025  →  Musubize

Ibyo bintu ni sawa kuko tugiye kwiga neza

Pacifique noorerimana yanditse ku itariki ya: 13-06-2025  →  Musubize

Murakoze cyane rwose muri umugisha cyane Aya makuru yari yahabuye ababyeyi benshi pe byari byakwirakwiriye ko primary school igiye kujya yishyura 19500frw naho secondary school ikishyura 45000. None murakoze kuduhumuriza pe, tubashimiye amakuru mukomeje kutugezaho🙏🙏🙏

UMUHOZA Alliance yanditse ku itariki ya: 13-06-2025  →  Musubize

Murakoze cyane rwose muri umugisha cyane Aya makuru yari yahabuye ababyeyi benshi pe byari byakwirakwiriye ko primary school igiye kujya yishyura 19500frw naho secondary school ikishyura 45000. None murakoze kuduhumuriza pe, tubashimiye amakuru mukomeje kutugezaho🙏🙏🙏

UMUHOZA Alliance yanditse ku itariki ya: 13-06-2025  →  Musubize

Turabashimiye mutubwiye ko tuzishyura ayo twishyutaga ariko abigisha amarerero yo mumidugu yo mucyaro nabwo babona ibibagenewe kugihe bicyo bigatuma badakora neza abana bakiga rimwe mucyumweru mudufashe kugirango abana banjye biga buri musi tuye mukarere ka Rutsiro umurenge wa Ruhango akagari ka Kavumu

Ingabire divine yanditse ku itariki ya: 13-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka