Nyagatare: Abana barenga 1,286 bataye ishuri

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko mu mwaka w’amashuri 2024/2025, abana 1,286 bataye ishuri mu cyiciro cy’amashuri asanzwe, kuko mu ncuke nta wagejeje imyaka yo kwiga atari ku ishuri.

Basaba ko abana bose bagaruka mu ishuri
Basaba ko abana bose bagaruka mu ishuri

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, ubwo mu Murenge wa Gatunda, hakorwaga ubukangurambaga bugamije kugaragariza ababyeyi uruhare rwabo mu burezi bw’umwana hagamijwe ko ntawe uta ishuri.

Avuga ko ingamba bafite zigamije kubagarura, harimo ubukangurambaga mu babyeyi hagamijwe kubereka uruhare rwabo mu burere bw’abana babo, ndetse no mu burezi kuko kenshi babohereza ariko ntibakurikirane ngo bamenye ko abana bageze ku ishuri.

Yagize ati "Igikomeye ku mubyeyi ni ukumenya ko umwana yiga amusura ku ishuri kandi akanamuha ibyangombwa nkenerwa bituma yiga neza, ariko yabanje kumuha ibijyanye n’uburenganzira bwe mu rugo harimo kugaburirwa, kugirirwa isuku no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose."

Avuga ko bihaye ngamba ku buryo buri nama ibahuza n’abaturage cyane mu Nteko z’abaturage, bibutswa uruhare rwabo mu burere n’uburezi bw’abana babo kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro kuko mu bana barenga 5,000 bari barataye ishuri, 4,000 birenga barigarutsemo.

Uyu musaruro ariko ahanini ngo ushingira ku gukurikirana imyigire y’abana ya buri munsi ku buryo hamenyekana iminsi umwana yasibye buri cyumweru ababyeyi be bakabazwa impamvu mu Nteko z’abaturage.

Yagize ati "Umwana uko asiba dutekereza ko azata ishuri, abarimu bakora urutonde rw’abatiga neza rugashyikirizwa abayobozi mu nzego z’ibanze noneho rwa rutonde rugasomwa mu Nteko z’abaturage bakanamenyeshwa ko bidakwiye kandi benshi bafata ingamba zo kwisubiraho ku buryo bufatika."

Ikindi ariko ngo hari ingamba zo kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo afite uruhare mu kwiga nabi kw’abana kuko abebyeyi batamenya imyigire y’abana babo ndetse bamwe ntibabone ibikoresho by’ishuri.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, Ngoga Eugene, avuga ko mu ngamba zafashwe zigamije kurandura ikibazo cyo guta amashuri kw’abana harimo kongera ibyumba by’amashuri no kuba Minisiteri y’Uburezi yarahawe uburenganzira bwo kugira impinduka mu miyoborere y’amashuri n’ibindi bijyanye nabyo.

Yagize ati "Kugaburira abana ku mashuri ni ingenzi, turimo kugerageza kubona abarimu bahagije turafatanya n’abayobozi mu Turere ariko igikomeye ni ireme ry’uburezi, abana bige babikunze, babishaka kandi bafite n’icyerekezo cy’aho bashaka kugera."

Avuga ko guta ishuri kw’abana biterwa n’impamvu nyinshi ariko birimo bigabanuka cyane ugereranyije n’imyaka ishize.

Mukakayange Monica, umwe mu babyeyi, avuga ko ubundi umubyeyi afite uruhare rukomeye mu myigire myiza y’umwana cyane amushakira ibyangombwa by’ishuri no kumwitaho ku buryo aba mu buzima butuma akunda ishuri.

Avuga ko ubundi bishoboka umubyeyi yakabaye asura umwana ku ishuri nibura rimwe mu byumweru bibiri akamenya imyigire ye ndetse akanaganira n’umwarimu umwigisha akamenya intege nke z’umwana we.

Gusa ariko ngo mu gace batuyemo haracyari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ahanini ashingiye ku businzi.

Agira ati "Ikintu gikabije cyane muri iki gihe ni amakimbirane y’ababyeyi, ahanini ashingiye ku businzi ku buryo n’ingo nshya usanga zisinda, umugabo uburezi bw’abana akabuterera umugore, umugore nawe akirebaho kubera akazi kenshi ntajye gusura umwana ku ishuri, ayo makimbirane rero yica uburezi bw’umwana."

Ubu bukangurambaga bwateguwe n’umuryango utari uwa Leta, FH Rwanda, umukozi wawo ushinzwe Uburezi, Sonia Mpinganzima, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi n’uburere bw’abana babo bukaba bumaze ukwezi bukorerwa mu Turere tune harimo na Nyagatare.

Avuga ko hakozwemo ibikorwa byo gusura imiryango igaragaza ibibazo bituma abana bava mu mashuri n’abiga ntibige neza.

Ngo hanabaye kandi ibikorwa byo kwitabira inama z’abaturage babashikariza ibyiza byo kwigisha abana no gukurikirana imyigire yabo.

Yagize ati "Turifuza ko ababyeyi bagira uruhare mu burezi bw’abana babo. Akenshi hari ibyo bitiranya bakumva ko niba bamuhaye ibikoresho by’ishuri ibindi ari ibya mwarimu nyamara twagombaga kubibutsa ko uburezi buhera mu rugo kandi iyo bagize uruhare mu kumukurikirana umwana atsinda neza kandi atari akazi ka mwarimu, ubuyobozi bw’ishuri cyangwa Leta."

Avuga ko iyo umubyeyi agize uruhare mu burere n’uburezi bw’umwana we, ireme ry’uburezi rigerwaho.

Avuga ko mu bikorwa bakoze mu Murenge wa Gatunda mu guteza imbere uburezi harimo kubaka ibyumba by’amashuri, gutanga ibigega bifata amazi kugira ngo abana babone amazi meza, guhugura abarimu mu kubazamurira ubushobozi n’ibindi.

Hejuru y’ibi ngo harimo n’ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’umuturage mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo hatabaho urwitwazo rw’uko nta bushobozi bwo kwigisha abana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka