Umwarimu usaba kwimurwa buri kanya biteza akavuyo ku ishuri - Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasobanuye impamvu umwarimu ahabwa imyaka itatu kugira ngo abe yasaba kwimurirwa ku kindi kigo cy’ishuri, aho yemeza ko guhitamo iyo myaka itatu basanze ari bumwe mu buryo bwo kwirinda akavuyo ku mashuri bikaba byaba mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

Ni ibyagarutsweho mu nama idasanzwe igamije kugaragaza ishusho rusange y’uburezi mu Rwanda, hibandwa ku mashuri y’incuke n’abanza, yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2023, yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, abikorera n’abandi.

Ubwo hatangwaga umwanya w’ibibazo, uwitwa Neuron Rusatsi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yanditse ubutumwa bugufi abaza Minisitiri w’Uburezi, ikibazo kijyanye n’igihe umwarimu yemererwa gusaba kwimurirwa ku kindi kigo (Transfer).

Muri icyo kibazo, yagaragaje impungenge z’uko igihe cy’imyaka itatu abarimu bahawe ngo bemererwe gusaba kwimurirwa ku bindi bigo, basanga ari kirekire cyane.

Icyo kibazo kibajijwe mu gihe bamwe mu barimu bakomeje kugaragaza ko hari ubwo bakorera akazi kure y’imiryango yabo, imibereho yabo ikabasaba ikiguzi kinini kirimo gukodesha amacumbi n’ibindi, ari na ko ngo babura umwanya uhagije wo kwita ku miryango yabo.

Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri Nsengimana yavuze ko icyo gihe cy’imyaka itatu bakigennye bagendeye ku nyungu rusange zijyanye n’uburezi, mu kwirinda akavuyo byateza mu mashuri n’imyigire mibi y’abana, mu gihe umwarimu asabwe kwimurwa mu gihe gito.

Ati ‟Tugomba kureba imikorere y’ishuri, urabona iyo umwarimu atangiye akazi agashaka kwimurwa mu mwaka umwe kandi ishuri arimo kwigishaho niho atangiye kurimenyera, abana nibwo batangiye kumumenyera, ugasanga kwimurwa buri mwaka byatera akavuyo mu mashuri abana ntibige neza”.

Arongera ati ‟Rero iyo tuvuze ngo imyaka itatu, ni ukuvuga ngo umuntu aba ashatse imyaka itaruhije cyane ku barimu, ariko nanone idateye ibibazo ku ishuri no ku banyeshuri”.

Minisitiri Nsengimana, yavuze ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati y’abarimu n’abashinzwe abarimu mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), kugira ngo baganire bumve neza ko imyaka itatu itapfuye gufatwa gusa, ahubwo ko hari icyo bashingiyeho.

Yavuze ko abarimu bashobora gutanga ibitekerezo kuri icyo kibazo, bakagaragaza igihe gikwiriye cyo gusaba kwimurwa, bidahungabanyije ishuri n’abanyeshuri.

Ati ‟Icyo ni ikiganiro cyakagombye kubaho, ariko ubu imyaka itatu ni yo yari yagenwe kuba aricyo gihe bitwara kugira ngo umwarimu ashobore gusaba kwimurwa, ariko ari REB ari MINEDUC turifuza kwicarana n’abarimu, nabo batubwire igihe bumva ko cyaba aricyo cyiza ngo basabe kwimurwa”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka