Minisiteri y’Uburezi iraganira n’ababyeyi uburyo haboneka abarimu beza n’amashuri meza
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph mu Kiganiro yagiranye n’inzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena yavuze ko Leta iteganya kongera umubare w’abana bajyanwa mu mashuri y’incuke ukava kuri 45% ukagera kuri 65% umwaka w’amashuri uzatangira mu kwezi kwa Cyenda.

U Rwanda rwageze ku ntego rwari rwihaye kuko nibura abana b’Abanyarwanda 45% banyura mu cyiciro cy’amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.
Ati “Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije. Ni yo mpamvu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyo mibare tukagera muri 65% mu myaka 5 iri imbere, abana bazajya banyura mu mashuri y’incuke kugira ngo bajye batangira ay’ibanze biteguye, banashobore gutsinda neza.”
Minisitiri Nsengimana avuga ko kujyana abana mu mashuri y’incuke bizagirwamo uruhare n’ababyeyi ndetse Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abana bakiri bato babashe gutegurwa neza kujya mu mashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.
Ati“Ubushakashakashatsi bwerekanye ko umwana wize neza aya mashuri y’incuke abasha no gutsinda neza ibindi byiciro by’amashuri bikurikiye cyaba ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza ndetse n’ikiciro cya Kabiri”.
Minisitiri yamaze impungenge ababyeyi ku kibazo cy’amashuri akiri make bigatuma habaho ubucucike, ko Leta y’u Rwanda irimo kubaka ibindi byumba bityo bakwiye kujyana abana kwiga.
Impamvu nyamukuru Minisitiri yagaragaje ituma Leta yarafashe ikemezo cyo kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’incuke ni uko byagaragaye ko abana bajya mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza abenshi bakunze guhura n’ikibazo cyo gusibira biturutse ku bumenyi buke bataba barabonye muri ya mashuri y’incuke.
Ati “ Nidushyira imbaraga mu burezi cyane mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza, bizaba ari umusingi w’uburezi bufite ireme ku bana. Gutangirira ku gihe, abarimu beza n’amashuri meza bizafasha abana gutsinda neza kandi bakarangiza amashuri abanza bafite ubumenyi bwuzuye”.
Frola Mutezigaju umuyobozi mukuru wungirije muri REB avuga ko kuva mu mwaka wa 2017 kugera 2024 abana bagombaga kujya mu mashuri y’incuke bageraga hafi miliyoni 1 n’ibihumbi 217 ariko abana bagera kuri 17% aribo bonyine bari mu mashuri y’incuke icyo gihe.
Ati “Kuba Leta yarashyizeho uburyo bwo gushyira abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato byatumye umubare w’abajya mu mashuri y’incuke wiyongera. Ikindi Leta yakoze ni ugushaka abarimu bafite ubushobozi kuko ubu u Rwanda rufite abigisha muri aya mashuri basaga ibihumbi 10”.
Mutezigaju avuga ko buri mwaka mu Rwanda ibyumba by’amashuri 234 yubatswe hongerwaho n’ikiciro cy’incuke.
Ikindi avuga cyatumye ababyeyi bitabira amashuri y’incuke byaturutse ku bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kujyana abana muri aya mashuri bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na UNICEF.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|