Mu gihugu cy’Ubudage, ipusi (abandi bita injangwe) iherutse gukinisha terefone igendanwa ya nyirabuja maze itabaza serivisi zishinzwe ubutabazi.
Mu gihe hasigaye iminsi ine gusa ngo Henry abe amaze umwaka yitabye Imana, Mushiki we akaba na Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore, ntarabyiyumvisha ahubwo akomeje kumva ko ari inzozi ko igihe kizagera agakanguka.
Mu mikino ya Volleyball irimo guhuza amakipe y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, kuri uyu wa kabiri tariki 26/11/2013, u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0, naho Misiri itsinda Kenya amaseti 3-2.
Guhera ku tariki ya 25 Ugushyingo – 1 Ukuboza, u Rwanda rurakira irushanwa rya Zone V muri Volleyball ribera i Kigali. Uganda, Egypt, Burundi, Kenya n’u Rwanda niyo makipe ari muri iri rushanwa.
Umuturage w’i Las Vegas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Mark Parisi, aherutse gutangaza mu kiganiro cy’ubuzima gihita kuri CBS, ko yagurishije kamwe mu dusabo twe tw’intanga (testicule). Amafaranga yahawe ngo azayagura imodoka yo mu bwoko bwa Nissan 370Z.
Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, arashishikariza urubyiruko rwo muri ako karere guharanira icyabateza imbere biga bashyizeho umwete, batava mu ishuri kuko aribo bazaragwa u Rwanda.
Ibiganiro kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » byatangijwe ku rwego rw’umurenge mu Karere ka Karongi kuwa 25-11-2013 birimo gutanga umusaruro mwiza bijyanishijwe n’icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Abahanzi b’abanyarwanda Phionah na Nyamitali basigaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6 barasaba Abanyarwanda kubatora ari benshi kugirango bongere amahirwe yo kuguma muri iryo rushanwa.
Mu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Gatsibo, umuturage yakomerekejwe n’imbogo imuvuna akaboko, Imana ikinga akaboko ntiyamwica kuko abaturage bahise batabara barayimukiza.
Uwashema Marie Claire warokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu mwaka wa 1994, agaragaza ko nyuma yo gucengerwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, yasabye imbabazi Abahutu ngo kuko yajyaga abafata nk’abagome bose bitewe n’ibibi bamwe mu Bahutu bakoze kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Njyanama z’imirenge n’abaperezida b’amakomisiyo bagize imirenge yose igize akarere ka Rusizi barasabwa gukorera hamwe n’izindi nzego baharanira iterambere ry’abaturage bakanarwanya akarengane akariko kose gakorerwa abaturage bashinzwe.
Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuraga ahari kwagurirwa uruganda rukora sima (CIMERWA) yashimiye aho imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuko ngo nyuma y’amezi 6 abasuye yasanze imirimo iri kwihuta cyane.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Nyagatare, Ministiri w’imari n’igenamigabi, Amb.Claver Gatete, yashimye urugaga rw’abikorera mu Rwanda uruhare rumaze kugaragaza mu kunganira Leta muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu.
Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima HDP (health development and performance) watangiye gahunda yo gufasha urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari ikibazo ku rubyiruko kuko rutabona services n’amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu ijoro rishyira tariki 26/11/2013 mu mudugudu wa Rugarama na Nyabivumu mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera hakozwe umukwabo maze uta muri yombi inzererezi 31 ndetse n’Abarundi 13 badafite ibibaranga.
Ubuyobozi n’abaturage bo mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, baremeza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izabaha umwanya wo kubohoka ku Banyarwanda kandi abakuru bakabwiza ukuri amateka y’u Rwanda abakiri bato kugira ibyabaye nabo bitazababaho.
Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari agiye kunzenguruka akarere kugira ngo arebe uburyo ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 byasozwa.
Nizeyimana Rajab na Nizeyimana Yahya bose bafite imyaka 19 y’amavuko batawe muri yombi mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 24/11/2013 bazira kwiba ibikoresho by’abanyekongo byifashishwa mu burobyi.
Umugabo w’imya ka 23 wo mu murenge wa Mururu mu kagari ka Tara yafashwe saa mbiri z’ijoro kuwa 25/11/2013, ashinjwa gusambanya umwana wa mukuru we yareraga w’imyaka 6.
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Madame Margarita Leoni Cuelenaere, arashima ibikorwa by’ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ngo kuko bigaragara ko rizazamura aborozi bo mu karere ka Burera bakava mu bukene bakagera ku iterambere rirambye.
Kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda, kuba ikitegererezo no gukunda abayoborwa hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse nibyo byasabwe abayobozi batandukanye higanjemo abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari mu mwiherero mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Ubwo hatangizwaga icyumweru c’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kirehe, hagaragaye umukobwa wasabye imbabazi mu izina rya musaza we wakoze Jenoside ariko akaba atakiriho.
Ku gicamunsi cya tariki 25/11/2013 Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abantu babiri. Umwe ni umushiferi washakaga guha umupilisi ruswa, undi ni umugore wacuruzaga ibiyobyabwenge.
Umukozi wa Banque Populaire du Rwanda ku ishami ryayo riri mu mujyi wa Rwamagana yatawe muri yombi kuwa 25/11/2013 nyuma yo gufatanwa amafaranga miliyoni icumi ya banki yari ashyiriye abanyamasengesho ngo bayasengere agire umugisha hanyuma agarurwe mu isanduku ya banki.
Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, yasabye imbabazi z’ibyo Abahutu bakoreye Abatutsi ndetse nawe agaruka ku ruhare rwe mu gushaka gusubiza Abatutsi inyuma mu nzego zitandukanye.
Amasezerano ahuje ingabo za Congo, iza Uganda n’ishami ry’umuryango wa bibumbye MONUSCO mu kurwanya umwe w’inyeshyamba ADF NALU yamaze gusinywa taliki 23/11/20013.
Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) kirasaba abashinzwe guteza imbere ishoramari bahagariye u Rwanda mu mahanga, gufasha kongera umusaruro w’ishoramari rituruka ku biva cyangwa byoherezwa mu mahanga, ndetse n’amadevise atangwa na bamukerarugendo basura u Rwanda.
Mu gihe hitegurwa kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa buri tariki 03 Ukuboza, abafite ubumuga bo mu Rwanda barasaba ko imbogamizi bahura nazo mu kuvurwa zavaho.
Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma bavuga ko nubwo M23 yatsinzwe, inzego z’umutekano wa Congo zitaborohera mu kubahohotera no kubambura zibashinja gukorana na M23.
Abaturage b’umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko kwitsinda mu mutima ndetse no kwatura bakavugisha ukuri ari byo bizatuma gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ibasha kugera ku ntego yayo yo kubaka Ubunyarwanda nyabwo n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yatangizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi yibukije abaturage ko kuva mu mateka y’igihugu ari bamwe basangiraga ibyago n’umunezero bityo bakaba bakwiye kureka kwiyumva mu moko.
U Rwanda ruri guhangana n’imbogamizi zo kutagira abacungagereza bafite ubunyamwuga n’ubwo ruri mu bihugu by’ibanze byizewe mu kugira gahunda ihamye yo kurinda umutekano ku isi ndetse rukaba rufite n’intumwa hirya no hino.
Umusaza w’imyaka 81 y’amavuko witwa Ntifashwa Ignace wo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 22/11/2013 akura umusaraba ku mva yo mu irimbi ndetse agakora n’ibindi bikorwa ngo bituma akekwaho kuroga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Eng Isumbingano Emma Francoise arahamagarira Abanya-Karongi gushyigikira umuco wo kuganira, gusaba no gutanga imbabazi kugira ngo u Rwanda ruzabashe kwiyomora ibisare by’igihe kirekire.
Abahanzi umunani bahatanira kwegukana irushanwa rya gatandatu rya Tusker (TPF6), bwa mbere ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24/11/2013 bose bashyizwe mu igerageza, bigaragaza ko iri rushanwa ritoroshye.
Umusirikare w’Umunyarwanda wari mu butumwa bw’Amahoro mu Ntara ya Darfour muri Sudani yitabye Imana aguye mu gitero bagabweho n’abarwanyi bataramenyekana ku cyumweru tariki 24/11/2013 mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Abapolisi 70 bateraniye mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze, barasabwa guha agaciro umwanya bahawe bashakira hamwe umuti urambye ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikiboneka hamwe na hamwe mu gihugu.
Gitimbanyi Christophe w’imyaka 47 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro avuga ko we gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yayiyumvisemo kera, kuko imbaraga yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atazikoresheje mu bwicanyi, ahubwo zamufashije kurokora Abatutsi 19.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi agamije gukangurira Intore z’abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke ku ruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, abacuruzi bakanguriwe kugira umuco wo kuzigama.
Niyibizi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji muri santire ya Mukamira mu Karere ka Nyabihu ngo yatangiye akora akazi k’ubuyede mu mwakwa wa 2000, nyuma y’imyaka itatu abona amafaranga 6000 ayakoramo umushinga ubu umaze kubyara miliyoni zisaga zirindwi.
Nyuma y’iminsi itatu abayobozi umunyamabanga nshingwabikorwa, umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi beguye, Njyanama y’akarere ka Rusizi yakiriye ubwegure bwabo.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi igizwe n’abakinnyi 20 kuri uyu wa mbere nibwo yehagurutse mu Rwanda yerekeza i Nairobi muri Kenya mu irushanwa rya CACAFA rizatangira ku wa gatatu tariki ya 27/11/2013.
Mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’amasambu mu karere ka Gisagara hagaragaye abari barumvikanye bagasaranganya ubutaka basubiranyemo nyuma y’aho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabasobanuriye ko ubutaka bufitweho uburenganzira n’ubufitiye icyangombwa.
Ababyeyi bo mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye barishimira ko abana babo basigaye bitabira amashuri y’incuke kuko ubu yabegerejwe bityo bakaba batagifite impungenge z’uko abana babo bagira impanuka mu nzira cyangwa ngo babe baruha bakora urugendo rurerure bagana ku mashuri.