Rwamagana: Abana babiri bo mu murenge umwe bapfuye bishwe n’abandi bana
Abana babiri bo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana, barimo umwe w’imyaka 13 n’uruhinja rw’umwaka umwe n’amezi atandatu, ku wa Kane tariki 20/3/2014 bishwe n’abandi bana mu buryo butandukanye.
Gahizi Vivens, uUmunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige, yemereye Kigali Today iby’aya makuru kandi avuga ko uburere bucye bwahawe abo bana ari bwo buri mu byatumye bica abandi.
Muri aba bana bishwe harimo uruhinja rw’umukobwa w’umwaka umwe n’igice, wishwe na musaza we w’imyaka 14 y’amavuko ariko badasangiye nyina. Kugira ngo uyu mwana w’imyaka 14 yice mushiki we yabitewe n’uko uwo mukase yajyaga amufata nabi mu rugo, nk’uko amakuru abivuga.
Uyu muhungu utari ukibana na nyina kuko “nyina yatandukanye na se, ubwo uwo mugabo yashakaga undi mugore ndetse na nyina w’uyu mwana akaza kwishakira undi mugabo”, ngo yabanaga na se na mukase ariko ngo agafatwa nabi na mukase, nk’uko yabibwiye inzego
z’umutekano n’iz’ubuyobozi dukesha aya makuru. Ngo ku wa Kane, ubwo yari ahengereye se na mukase badahari, ni bwo yafashe urwo ruhinja araruniga kugeza rupfuye ngo yihimure kuri mukase.
Umwana wa kabiri wishwe muri uyu murenge ni umukobwa w’imyaka 13 wapfuye nyuma yo gukubitwa umugeri mu nda n’umwana w’umuhungu w’imyaka 9 biganaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri “Akanzu” ruri muri uyu murenge wa Nzige.
Amakuru aturuka mu murenge wa Nzige avuga ko uyu muhungu yari yaratije ikaramu uwo mukobwa biganaga ariko ngo iza gutakara. Umuhungu ngo ntiyigeze amurega kuri mwalimu ahubwo ngo batangiye kutarebana neza.
Kuwa Kane ubwo aba bana bari bagiye mu karuhuko kazwi nk’aka “saa yine”, ngo ni bwo uyu muhungu w’imyaka icyenda yashatse gukubita uwo mukobwa w’imyaka 13, maze umukobwa ariruka.
Aho umuhungu yamufatiye ngo yahise amukubita umugeri mu nda, undi yikubita hasi araca, bamujyanye ku Kigo Nderabuzima ahita apfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige, Gahizi Vivens asaba ababyeyi bo muri uyu murenge kwita ku bana babo bakabatoza uburere bubereye abana b’u Rwanda ngo kuko mu bigaragara urugomo rw’abo bana rwagejeje ku bwicanyi bw’abandi ngo bwatewe no kutagira uburere n’umuco Nyarwanda.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu w’umusigire mu Ntara y’Iburasirazuba, AIP Emmanuel Kayigi, asaba abubatse kwirinda ingeso y’ubuharike kugira ngo abana bajye barerwa n’ababyeyi bombi kuko ari bwo babona urukundo rwa kibyeyi ruhagije kandi akongera no gusaba abyeyi gufata abana kimwe kugira ngo batababibamo umutima w’urwango, ari na wo ushobora kubakururira ibibazo nk’ibi bateje kandi bikazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.
Hagati aho, abo bana b’abahungu bombi bakoze ubwicanyi bw’ubwo buryo, baracyacumbikiwe na Polisi mu gihe hagitegerejwe icyo amategeko agenga abana azabahanisha.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibiri mubana b’ikigihe si byiza nyamasheke umukobwa yakubise nyina agafuni ariko ntiyavuyemo umwuka.babyeyi uko mutoteza abana banyu barabireba nabo bazafata ibyemezo bikarishye.
ahaa!!!birakomeye ubwo ubwicanyi byageze mubana,none se umugore koyarazi ko afata umwana wabandi nabi yarangiza akamureresha uwe yabitewe niki? ntirazi ko abandi nabo bazi gufana nabi abana reka bamuhekure arebe isomo.
Ariko ntimukajye mukabya gutyo,hanyuma se umwana wafashwe nabi yemerewe kwicana kuburyo umwana w’imyaka cumi n’ine yabasha kwica mushiki we?cg baba basanzwe bararangiye mubwonko ikindi kd wasanga yaranatumwe na nyina umubyara,Vivens se wivugisha gutyo yakoze iki?aho kuri EP AKanzu ntibizwi ko hari abana bananiranye?we akora iki hamwe n’abashinzwe uburezi?Ahhhhhhhhhhhhhhaaaa!