Ku nshuro ya kabiri Film Premiere & Award Gala igiye guhemba film ihiga izindi
Mu gikorwa cyitwa Film Premiere & Award Gala cyizabera i Kigali ku cyumweru tariki 23/03/2014 hazongera gutangwa igihembo kuri filimi ngufi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda izatsinda muri filime eshatu zihanganye.
Ayo marushanwa yateguwe n’ikigo cy’Abadage cyitwa Goethe Institute gifasha abahanzi guteza imbere impano zinyuranye hirya no hino ku isi. Muri iki gikorwa kizwi ku izina rya “Film Premiere & Award Gala”, kuri iyi nshuro ya kabiri hari guhatana filime eshatu ziswe “Crossing lines” ya Samuel Ishimwe, “Hutsi- Akaliza Keza” ya Philbert Aime Mbabazi na “The invincible” ya Yves Montand Niyongabo.

Izi filime zose ziganisha by’umwihariko ku bijyanye n’ubwiyunge ndetse no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, zikaba ari filime eshatu zatoranyijwe muri filime zitandukanye zari ziyandikishije mu guhatana.
Filime izegukana insinzi ikaba izegukana akayabo k’amafaranga y’u Rwanda 1000000. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30) z’umugoroba naho kwinjira bikaba ari ubuntu. Ikigo Goethe Institute ni nacyo cyafashije Nirere Shanel uzwi nka Miss Shanel na bagenzi be kujya kwiga amasomo ya muzika mu Bufaransa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|