Imbere y’abafana bayo ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwikura imbere ya Barcelone
Ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwikura imbere ya mukeba wayo FC Barcelone mu mukino wa shampiyona wazihuje mu ijoro ryo kuwa 24/03/2014 kuri stade ya Santiago Bernabeau bikarangira FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 4-3.
Uyu mukino utari woroshye warebwe n’abafana 85,454 waranzwemo ishyaka no guhangana bikomeye byavuyemo ikarita itukura ku ruhande rwa Real Madrid yahawe kapiteni wayo Sergio Ramos, nyuma yo gukorera ikosa Iniesta mu rubuga rw’amahina.
Andi makarita atandatu y’umuhondo yahawe abakinnyi Angel Di Maria, Pepe, Xavi Alonso na Cristiano Ronaldo ku ruhande rwa Real Madrid na Cesc Fabregas na Bousquet ku ruhande rwa Barcelone.

Uyu mukino wanabonetsemo penaliti 3; ebyiri ku ruhande rwa Barcelone n’imwe ya Real Madrid. Yaba Lionel Messi wateye 2 za Barcelone na Cristiano Ronaldo wateye iya Real nta n’umwe wayihushije.
Kuri ubu, mu mikino 29 imaze gukinwa ikipe ya Atletico Madrid iri ku mwanya wa mbere n’amanota 70, Real Madrid iya 2 n’amanota 70, FC Barcelone ikaba yaziriye isataburenge ku mwanya wa 3 n’amanota 69.

Aya makipe ahora ahanganye ibihe byose mu gihugu cya Espagne, buri kipe iharanira ko indi itayitsinda ndetse umukino uzihuza ukavugwaho byinshi buri gihe ukaba waranashakiwe n’akazina k’akabyiniriro bita ngo ni “El Clasico”.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|