Ikoranabuhanga rya “ELMIS” ryitezweho kunoza serivisi z’ubuvuzi n’imicungire y’imiti
Uburyo bw’ikoranabuhanga mu gucunga imiti buzwi mu Cyongereza nka ELMIS (Electronic Logistics Management Information System) bwatangijwe mu bitaro by’uturere n’ibitaro by’icyitegererezo mu gihugu cyose bwitezweho kunoza serivisi z’ubuzima n’imicungire y’imiti.
Ubu buryo bufasha guhanahana amakuru hagati y’abakeneye imiti mu bigo nderabuzima, ibitaro, farumasi n’izindi nzego bityo imiti ikenewe ikamenyekana kare ikaba yatumizwa, ikabageraho ku gihe. Ikindi yerekana imiti iri mu bubiko idakoreshwa ikaba yakwimurirwa ahandi ikenewe aho kuba yasaziramo ikangirika.
Ubwo, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/03/2014, yafunguraga ku mugaragaro ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu gucunga imiti mu Karere ka Musanze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Anita Asiimwe, yashimangiye ko buzanoza serivisi z’ubuzima mu bitaro n’ibigo nderabuzima mu gihugu cyose.

Hari amafaranga ya mission atagira ingano yagendaga ku bakozi bajya gutumiza imiti, aya mafaranga azasugira abe yakoreshwa ibindi bikenewe mu bigo nderabuzima n’ibitaro kuko byose babaza babikorera ku bigo byabo.
Ubu buryo bwageragejwe mu Karere ka Bugesera bumaze amezi hafi abiri burakora neza. Mukamanzi anastase ushinzwe imiti mu Bitaro bya Nyamata ho mu Karere ka Bugesera yatangaje ko ari uburyo bwiza bwakemuye imicungire y’imiti.
Ati: “Dufashe uburyo bwa mbere bwasabaga ko tubyandika mu mpapuro twahuraga n’ibibazo cyane guta umwanya ujya ku karere ugiye gusabayo imiti rimwe na rimwe kuko utabibamenyesheje ugasanga idahari ariko ubu buryo bushyashya umuyobozi wa farumasi ashobora kwinjira muri system akabona ko bazahura n’ikibazo iyo miti akaba yayizanira ku gihe kugira ngo abarwayi batugana batazayibura.”

Uyu muhango witabiriwe kandi n’umuyobozi wa USAID wungirije, Marcia Musisi Nkamewe yashimye ubu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ari ikimenyetso gishimangira ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo guteza imbere ibijyanye n’ubuzima.
Nubwo ubu buryo bw’ikoranabuhanga butangijwe buzagezwa mu bigo nderabuzima byose bukenera by’umwihariko murandasi (connection) kugira ngo bubashe gukora kandi muri ibyo bigo nderabuzima byinshi nta murandasi ihagera.
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta, Dr Anita Asiimwe asubiza ko bazafatanya na Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi kugira ngo bageze konegisiyo ku bigo nderabuzima byose ariko bishobora kuzafata igihe kitari gito.

Kugira ngo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukore neza, birasaba ko abakozi bahugurwa uko bukora kandi bakitabira no kubukoresha; nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yakomeje abisaba.
Abakozi bafite mu nshingano zabo imicungire y’imiti bakomoka mu turere twose tw’igihugu bari bamaze ibyumweru bibiri mu mahugurwa ku mikoreshereje y’iryo koranabuhanga.
Ku ikubitiro, bugiye gukoreshwa mu Bitaro by’Icyitegererezo, ibitaro 29 na farumasi z’uturere ariko bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka buzaba bwatangijwe no mu bigo nderabuzima.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|