Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G, n’ubwo ari kwitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, ntibiri kumubuza no gutegura alubumu ye ya kabiri ateganya kuzamurika mu mpera z’uyu mwaka.
Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arahamya ko amashusho y’indirimbo ye yise “Njomba” azaba ari amashusho aruta andi mashusho yose yabayeho.
Mu bihe by’imvura nyinshi, hari ubwo bamwe mu batuye mu gishanga cyo mu Rwabuye baterwa n’amazi mu nzu. Ibi byatumye inama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuwa 4/10/2013 ifata icyemezo cy’uko abatuye mu gishanga bo mu Rwabuye bimuka, bagatuzwa ahandi, mbere y’itumba ry’umwaka utaha.
Ubwo abarimu bo mu karere ka Rulindo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu tariki 05/10/2013 batangaje ko kuba abarimu bagihembwa umusahahara uri hasi ugereranije n’ibiciro biri ku masoko byiyongera umunsi ku munsi, ari kimwe mu bidindiza imibereho myiza yabo.
Ibigo by’abikorera ndetse n’ibya Leta bikorera mu karere ka Gicumbi birashaka kwishyira hamwe bikagura kizimyamwoto nini igendera ku modoka igurwa 50.000.000frs yo kubafasha igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro.
Mu mwaka ushinze w’ingengo y’imari, Akarere ka Huye kari kahigiye kuzinjiza amafaranga miliyoni 813, maze kabasha kwegeranya izigera kuri 830. Mu ngengo y’imari ya 2013-2014 ho noneho kahigiye miliyoni 900.
Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itatu y’abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), Madamu Jeannette Kagame yabasabye gutegura neza ahazaza ha bo.
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda aravuga ko u Rwanda ari igihugu gitandukanye n’ibindi muri Afurika, haba mu miyoborere ndetse n’uburyo ubukungu bwarwo buzamuka ku gipimo mpuzamahanga buri mwaka.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Kenya butangaza ko bwiteguye kwakira irushanwa rya CECAFA rizaba mu kandi biteguye ko rizagenda neza kuko nta kibazo cy’umutekano muke kizaboneka ku mahoteli abakinnyi n’ababaherekeje bazacumbikirwamo ndetse no ku bibuga.
Bamwe mu baturage baranenga bagenzi babo bakoresha inzitiramubu mu bikorwa byo kubaka amazu, ndetse no mu kuboha ibiziriko by’amatungo bitwaje ko zishaje nyamara bakaba bavangamo n’inshya.
Police y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umugabo witwa Nzamurambaho Jean Damascene Ufite imyaka 28 wemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 4 tariki 05/10/2013.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku nshuro ya 12 umunsi w’abasoreshwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, yatangaje ko Abanyarwanda batitabiriye gutanga imisoro, nta terambere igihugu cyageraho.
Umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda wari utegerejwe cyane hagati ya Kiyovu Sport na mukeba wayo Rayon Sport warangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego, mu gihe AS Kigali yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC ibitego 2-1.
Ndaruhutse Jean Nepomuscene ari mu maboko ya police mu karere ka Ngoma akurikiranweho kwica umwishywa we Ngenzi Jean Paul w’imyaka 19 yareraga kuva akiri umwana kuko ababyeyi be bitabye Imana.
Ikigo MIPAREC (Ministère Paix et Réconciliation Sous la Croix) cyo mu Burundi, kigamije kubaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kirashima u Rwanda kuba rwarabashije kubika amateka ya Jenoside ngo atazima kuko iyo umuntu atigiye ku mateka ibibi byabaye bishobora kongera kuba.
Abasore babiri bakorera ibitaro bya Kabaya mu karere ka Ngororero bafungiye kuri polisi ikorerera ku Kabaya bakurikiranyweho gufata ku ngufu umwarimukazi ukorera muri uwo murenge.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bavuga ko bimwe mu bibazo buhura nabyo harimo gahunda yo guhinduranya abanyeshuri mu ishuri rimwe bita “Double Shifting” ngo kuko ituma badakurikirana abanyeshuri uko bikwiye.
Nyuma y’iminsi mike umugore wo mu Burundi yoherejwe iwabo n’akarere ka Rusizi kubera uburwayi bwo mu mutwe afite, abaturage batunguwe no kubona agarutse avuga ko intego yari yamuzanye itararangira.
Mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 100 iseminari nto ya Kabgayi iri mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/10/2013, umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ko n’ubwo amateka mabi yaranze iyi seminari nto ya Kabgayi yitiriwe mutagatifu Leon, atagororwa ariko ngo ashobora gufasha mu (…)
Abaturage bo mu karere ka Kayonza barasabwa gutera imyaka ya bo hakiri kare, ku buryo nibura uwanyuma azaba yamaze gutera bitarenze tariki 15/10/2013 mu rwego rwo kujyana n’ibihe by’imvura.
Emmanuel Sibomana ufite imyaka 30 y’amavuko uvuka mu karere ka Rusizi na Aniceth Nsanzumuhire w’imyaka 25 wo mu karere ka Ngororero bafungiwe kuri Polisi ikorera mu karere ka Ngororero bakurikiranywe ho kwiba moto mu mujyi wa kIgari bakza kuzigurisha mu karere ka Ngororero.
Itsinda ry’Abadage bibumbiye mu butwererane (Jumelage) bw’Umujyi wa Boppard mu Ntara ya Rhenanie Palatinat mu Budage n’Umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, batashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri bitandatu byuzuye ku ishuri ribanza rya Bucumba “Inyanzi.”
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo rubashe kubona ku byiza byaryo.
Mu kagari ka Gasura, umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, imbere ya kariyeri y’abashinwa bakora umuhanda, hari ikibazo cy’isuku n’umutekano mucye biterwa n’utubari tuhacururiza urwagwa n’umusururu bikurura n’uburaya.
Shampiyona ya Volleyball irasozwa mu mpera z’icyi cyumweru hakinwa imikino ya ‘Play Off’ ihuza amakipe ane ya mbere mu bagabo n’ane ya mbere mu bagore, ikipe izaba iya mbere ikazaba ari nayo yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport, amwemu makipe akuze kandi ahora ahanganye mu Rwanda, arakina umukino wazo wa gatatu mu gihe cy’ukwezi kumwe, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa kabiri ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2013.
Ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’abakobwa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Gashora ( Gashora Girls Aacademy Science and Technology) aho ababyeyi n’abanyeshuri basezeraga ku mfura z’iryo shuri, Perezida Kagame yabasabye kwigirira icyizere n’ishema mu myigire yabo.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, atangaza ko inganda z’umuceri zagezwa no mu byaro, ahari abahinga umuceri, nk’uko yabitangarije abatuye akarere ka Huye ubwo yagendereraga bamwe mu bafite inganda zitonora umuceri zo mu Karere ka Huye, kuwa Kane tariki 03/10/2013.
Bamwe mu bitabiriye gahunda ya Hanga umurimo ubwo yageragezwaga bwa mbere, nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice imishinga yabo yemewe ntibarabasha kubona inguzanyo nk’uko bari babyizeye. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko abenshi bajyanye imishinga yabo muri BK na yo ikananirwa kuyiga yose uko bikwiye.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba aboyobozi b’inzego z’ibanze kumva kimwe gahunda za leta, kugirango babashe gesenyera umugozi umwe, maze gahunda ziba zatekerezwe zishyirwe mu bikorwa nta nkomyi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko u Rwanda rufite umwihariko warwo wo kubaho no gukora bitandukanye n’abandi. Agasaba Inteko ishinga amategeko kugaragaza ko ibyo Igihugu rukora atari ubujiji.
Nkurikiyinka washoboye kwinjira amashyamba ya Congo gushaka umuryango we bari baraburanye, avuga ko Abanyarwanda bari mu gihugu bagize ubushake bwo gushishikariza imiryango yabo iri mu buhunzi yatahuka.
Abayobozi b’intara y’uburengerazuba batandukanye bari kwigira hamwe uko bakorana n’ikigo cya Capital Market mu rwego rwo gushaka uko iki kigo cyaguriza uturere amwe mu mafaranga yatangwaga na Leta agakoreshwa mu ngengo y’imari y’uturere.
Inka y’umuturage witwa Muvunandinda Bernard utuye mu mudugudu wa Rugarama mu Kagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba irayihitana tariki 3/10/2013 ahagana saa munani z’amanywa.
Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo baravuga ko nubwo habura miliyoni 40 z’amadolari yo kubaka imirongo yo gukwirakwiza amashanyarazi azava kuri urwo rugomero, nta ngorane zihari mu gihe abafatanyabikorwa baramuka batayatanze.
Mu rwego rwo guteza imbere igihingwa cya kawa mu Karere ka Gakenke, mu ntangiriro ya 2014 biteganyijwe ko hazaterwa ingenwe z’ikawa zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 zizaterwa ku buso bwa hegitare 440.
Abantu 67 basize ubuzima mu gitero bagabwe n’ibyihebe mu nyubako ya Westgate iri mu Mujyi wa Nairobi, iminsi ine ishira Ingabo za Kenya zihanganye n’ibyihebe ariko ngo nta na kimwe bishe.
Umusore w’imyaka 29 witwa Uwimbabazi Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Mucaca ho mu Murenge wa Nemba amaze imyaka 10 arwaye indwara yatumye yunuka mu maso.
Umugore witwa Akimanizanye Pelagie utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke yarwanye n’umugabo we amuruma ugutwi kwenda kuvaho amushinja ko amuca inyuma.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero azakoreshwa mu gusana no kubaka imihanda ihuza ibice by’icyaro n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo guteza imbere abaturage no kugabanya ubukene.
Ndayishimiye Theophile w’imyaka 28 wo mu kagari ka Rwinyana umurege wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi aha umupilisi ruswa y’ibihumbi 22 tariki 03/10/2013, kugirango bafungore muramu we.
Kuri uyu wa gatanu tariki 04/10/2013 muri Quelque Part Bar &Restaurant iri mu nyubako yo kwa Rubangura rwagati mu mujyi wa Kigali harabera igitaramo kiswe “Ladies Night Show”.
Umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya yibarutse umwana ufite umutwe utari uw’umuntu n’amaso nk’ay’igikeri, bigakekwa ko yasamiye mu kiyaga cyarimo amagi y’igikeri ubwo yogeragamo.
Inka y’umuturage witwa Sebarobyi Daniel utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bayitemye ukuguru, umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo akaba yarahise atabwa muri yombi.
Isôko Theatre Rwanda, umuryango w’abanyabugeni uharanira guteza imbere ikinamico nk’inkingi yo gukiza ibikomere biterwa n’intambara no kubaka umubano hagati y’abantu, ugiye kongera kwerekana ikinamico “the monument (Ishusho)” mu mujyi wa Kigali.
Niyigira Theogene utuye Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, yasenyewe inzu n’abaturanyi be bamushinja kuba umurozi ruharwa. Tariki 03/10/2013 bamenagura ibirahure by’inzu ye nini bakuramo amadirishya n’urugi banamusenyera igikoni.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza tariki 03/10/2013 bwashyikirije inkunga ako karere kakusanyije yo kugoboka Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Rukara muri ako karere.
Abagizi ba nabi bishe batemaguye umugore witwa Mukampore Margueritte w’imyaka 32 wo mu kagari ka Dihiro mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera ndetse banakomeretsa umwana we yari ahetse ufite umwaka umwe.