Guverineri mushya w’Uburengerazuba yeretswe aho imihigo y’akarere ka Rutsiro igeze

Nyuma yo gutangira imirimo ye ku mugaragaro tariki 19/03/2014, umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yakurikijeho urugendo rw’iminsi ibiri yagiriye mu karere ka Rutsiro tariki 20-21/03/2014 agamije kuganira n’abayobozi n’abaturage ndetse no kureba aho ako karere kageze kesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimiye umuyobozi mushya w’intara kuba akarere ka Rutsiro ari ko yahereyeho asura nyuma y’igihe gito atangiye imirimo; anerekana aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka wa 2013/2014.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yashimiye Guverineri kuba yabagendereye ku mwanya wa mbere amwizeza ubufatanye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yashimiye Guverineri kuba yabagendereye ku mwanya wa mbere amwizeza ubufatanye.

Yagaragaje ko muri rusange akarere kageze kure imyinshi muri iyo mihigo usibye imwe muri yo bigaragara ko ikiri inyuma. Iyo ni na yo abayobozi bunguranyeho ibitekerezo mu rwego rwo kureba ibibazo birimo ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo izashobore kurangira.

Imwe mu mihigo Guverineri yasabye ko yakongerwamo ingufu kuko bigaragara ko ikiri inyuma harimo gukoresha ifumbire mvaruganda, gushakira abaturage imbuto nshya y’urutoki no kwihutisha ubuhinzi bwarwo, kwihutisha ibijyanye no kubaka ubwanikiro ndetse no kubukoresha ndetse no kwihutisha inyubako yo gucururizamo imiti y’amatungo.

Abayobozi basabwe gufatanya n’abaturage kwihutisha umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko na wo byagaragaye ko ukiri inyuma.

Guverineri Mukandasira n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro hamwe n'abandi bashyitsi baturutse ku ntara basuye ibikorwa bitandukanye bimaze kugerwaho mu mihigo y'uyu mwaka.
Guverineri Mukandasira n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro hamwe n’abandi bashyitsi baturutse ku ntara basuye ibikorwa bitandukanye bimaze kugerwaho mu mihigo y’uyu mwaka.

Guverineri Mukandasira yasabye ko ubuhinzi bwakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko kuko abaturage benshi b’intara y’Uburengerazuba babeshejweho n’ubuhinzi.

Yibukije abayobozi ko abaturage bagomba kwihitiramo igihingwa kiberanye n’ubutaka bwabo, cyamara gutoranywa noneho kigahingwa ku buso bugari. Yasabye abayobozi kuganira n’abaturage bagafatira hamwe imyanzuro, aho kugenda babaturaho ibyemezo bakunze kwita ko ari gahunda za Leta.

Nyuma yo kugezwaho uko imihigo y’akarere ka Rutsiro ihagaze muri uyu mwaka wa 2013/2014, hakurikiyeho igikorwa cyo kujya kureba niba koko ibyanditse mu mpapuro bihura n’ibikorwa bigaragara hirya no hino mu mirenge.

Abayobozi batandukanye mu karere ka Rutsiro bari bitabiriye kumva inama n'impanuro z'umuyobozi mushya w'intara.
Abayobozi batandukanye mu karere ka Rutsiro bari bitabiriye kumva inama n’impanuro z’umuyobozi mushya w’intara.

Guverineri Mukandasira yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri we kuba yabashije guhagarara imbere y’abitabiriye icyo gikorwa nka guverineri mushya w’intara y’Uburengerazuba, kandi by’umwihariko akaba yahuye n’Abadahigwa mu mihigo ba Rutsiro.

Guverineri Mukandasira yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba, General Mubarak Muganga, Brigadier General Murokore uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y’Uburengerazuba, ACP Gilbert Gumira, umuyobozi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul, n’abandi batandukanye baturutse ku rwego rw’intara.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka