Nyarugenge ngo izagera ku ntego y’imisoro yiyemeje kubera gufashwa na RRA
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), bavuze ko kuba imisoro y’ipantante, iy’imitungo itimukanwa ndetse n’imisoro ku bukode bw’amazu isigaye yakwa na RRA, bizatuma umuhigo wa miliyari 6.5 z’amafaranga ako karere kiyemeje, ugerwaho muri uyu mwaka wa 2013-2014.
Iyo misoro itatu igiye kujya yakirwa na RRA kuri konti iri muri Banki ya Kigali itandukanye n’iyari isanzwe yishyurirwaho imisoro, ngo ni mu rwego rwo guhindura imikorere kugirango imisoro akarere kemeye kwinjiza ibashe kugerwaho; nk’uko ushinzwe amahugurwa y’abasora muri Rwanda Revenue, Jean-Marie Vianney Gakwerere yabisobanuye.
Ati: “Tuzamanuka tugere ku muntu usora wese kugirango akarere kagere ku mafaranga kiyemeje, mu rwego rwo kutadindiza ibikorwa by’iterambere byashyizwe mu igenamigambi na buri karere”.

RRA ngo ifite ikoranabuhanga uturere tutarageraho, aho abasora bashobora gusora igihe icyo ari cyo cyose, baba bageze mu ngo zabo nyuma y’akazi cyangwa muri week end, bagakoresha mudasobwa cyangwa telephone mu kumenyekanisha umusoro batanze, nk’uko Gakwerere yakomeje abisobanura.
Byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere, Felicien Kagisha, ko Rwanda Revenue ifitanye amasezerano n’uturere ko ari yo izasoresha; ariko amafaranga akaguma kuri konti z’uturere, kandi agakomeza kuba ingengo y’imari yatwo.
Umuyobozi wungirije wa Nyarugenge yavuze ko adashobora kumenya igihombo akarere kagiraga mu gusoresha imisoro y’ipantante, iy’imitungo itimukanwa n’imisoro ku bukode bw’amazu; ariko akemera ko hari abasoreshwa bakwepa imisoro kubera kutagira ubuhanga buhagije mu kubakurikirana bose.

Rwanda Revenue Authority yamenyesheje abacuruzi ko uku kwezi kwa Werurwe ari ukwezi basabwamo imisoro y’ubwoko bwinshi, ngo bakaba bagomba kwishyura vuba kugirango birinde ibihano by’ubukererwe.
Abacuruzi kandi baraburirwa kugura no gukoresha imashini zitwa (Electronic Billing machine/EBM) zitanga inyemezabuguzi bitarenze tariki 31/3/2014; kuko ngo nyuma yaho bashobora kuzajya bacibwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 20 hakurikijwe icyiciro usora abarizwamo, nk’uko itegeko ribiteganya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|