Muhanga: Umusaza wahishe Abatutsi asanga iyo benshi bamera nkawe nta miliyoni yari kwicwa

Athanase Habinshuti wo mu mudugudu wa Kivumu mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga, asanga iyo benshi mu banyarwanda bakora nk’uko yakoze bagahisha abatutsi bahigwaga nk’uko yabikoze, nta maraso menshi yari kumeneka mu ghugu.

Uyu musaza kuri ubu ufite umyaka 87 y’amavuko, mu gihe cya jenoside ho akaba yari afite imyaka 67, avuga ko ku gasozi k’iwabo nta batutsi benshi bari bahatuye kuko jenoside yabaye mu 1994, hatuye umuryango umwe gusa wabo.

Kuba atagendana ipfunwe ngo yumva aricyo gihembo cya mbere.
Kuba atagendana ipfunwe ngo yumva aricyo gihembo cya mbere.

Nyamara nubwo aba batutsi bari bake ngo niko mu gihe cya jenoside bahigwaga n’abantu benshi bashaka kubica. Uyu musaza akaba ariwe wafashe icyemezo cyo guhisha bamwe muri uyu muryango bari bari aho kugirango barokoke ibitero byaturukaga impande n’impande aribo gusa baje guhiga.

Uyu musaza avuga ko bwa mbere na mbere bumva ko ibintu byacitse babyumvanye abantu bavaga mu mujyi wa Kigali baza muri aka kagace ka Mushishiro. Nyuma ubwicanyi ngo bwaje kugera muri aka karere ndetse ngo bunakara cyane ahitwa mu Ndiza ho muri aka karere ka Muhanga.

Avuga ko abazaga kwica mu gace k’iwabo kenshi baturukaga mu Ndiza kandi bose baza basha uyu muryango umwe w’abatutsi wabaga aha.

Avuga ko ntacyamushimishije nko kuba yararokoye Abatutsi.
Avuga ko ntacyamushimishije nko kuba yararokoye Abatutsi.

Ubwicanyi bukigera muri uyu mudugudu wabo batangiye kuvuza induru bakangurira abantu ngo bihige ahari umututsi hose maze bamwice. Avuga ko yaje guhura n’umugore witwa Dorcella Mukamakuza n’umwana we babuze aho bahungira ahita abafata abavana i Mushishiro bari bazwi n’abantu benshi, ajya kubahisha ku muhungu uyu musaza abereye sewabo i Kabgayi mu mujyi wa Muhanga.

Uyu musaza avuga ko yanze kubagumana iwe mu rugo kuko abantu bose bari bazi ko umuryango wa Mukankusi wari inshuti ze cyane kuko sebukwe we [Mukamakuza] yari yarabyaye uyu musanza muri batisimu mu idini ry’abagatulika.

Avuga ko mu kumugeza i Kabgayi yajyaga kumusura akanabagemurira ibyo kurya kugeza jenoside irangiye. Si uyu mugore gusa yahishe kuko avuga ko yahishe n’umwana witwa Beata w’umugabo witwa Nkubiri.

Iwabo w’uyu mukobwa ngo bakaba barahungutse bakamusangana umwana wabo ariho nta kibazo yigeze agira.

Kuri ubu abo uyu musaza yahishe bose bimukiye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba. Avuga ko iyo baje muri aka karere batabura kumusuhuza kuko bamufata nk’utuma bakirimo magingo aya.

Ati: “Tubanye neza nabo n’ubu ntibashobora kuza ngo bareke kundeba.”

Avuga ko kuri ubu adakeneye ishimwe rirenze kuba yicara yimye mu mudugudu wabo by’umwihariko mu gihe cyo kunamira abazize jenoside mu gihe bamwe bagaragaza ipfunwe kubera abo bishe ndetse abandi bakaba bafungiye Jenoside.

Uyu musaza atangaza ko ajya yicara agatekereza ku banyarwanda bazize Jenoside ari abo azi ndetse n’abo atazi, akumva ko iyo abandi Banyarwanda bamera nkawe nta mubare munini w’Abatutsi uba warishwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yogo maama, abasaza nakwe nibo dukeneye ngo batubwire amateka yacu, kuko ufite umutima wa kimuntu benshi babuze kirya gihe, uyu musaza ni intwari rwose , ndizerako urubyirko tuba tureberaho , uru nurugero rwo kugenderaho rukomeye kuko gukurana umutima utabara ntago twazongera kugera amahano nkayabaye mugihugu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 23-03-2014  →  Musubize

Imana imuhe umugisha kubyo yakoze ni igikorwa kingenzi kandi cy’ubutwari iyo nabandi bose bagira umutima utabara kandi ukunda nta nubwo jenoside yari bube kuko bari kubirwanya.

Iranzi yanditse ku itariki ya: 23-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka